00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Edu yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 11:48
Yasuwe :

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya siporo muri Arsenal F.C, Edu Gaspard, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziruhukiyemo.

Edu Gaspard ari mu Rwanda mu ruzinduko rujyanye na gahunda ya Visit Rwanda, igamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022, ni bwo Eduardo César Daud Gaspar w’imyaka 44 yasuye Urwibutso rwa Kigali.

Akihagera yatambagijwe ibice birugize, asobanurirwa uko umugambi wa Jenoside wateguwe ukanashyirwa mu bikorwa, n’uko igihugu cyongeye kwiyubaka nyuma y’ayo mateka ashaririye.

Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, Edu Gaspard ukomoka muri Brésil yunamiye inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso, anashyira indabo ku mva zishyinguyemo.

Urwibutso rwa Gisozi ruri mu Mujyi wa Kigali, rwubatswe mu 1999. Ni rwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo aho abantu basaga 250.000 baruruhukiyemo nyuma yo kuvanwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo ndetse n’abaroshywe mu nzuzi, ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe.

Ku wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022 ni bwo Edu yongerewe inshingano muri Arsenal FC, agirwa umuyobozi wa mbere ushinzwe ibikorwa bya siporo, avuye ku mwanya w’Umuyobozi wa tekinike yagiyeho mu 2019.

Mu nshingano nshya yahawe harimo gucunga ibikorwa byose by’ikipe nkuru n’iy’abagore, agakorana bya hafi na Per Mertesacker uyobora amakipe y’abana ya Arsenal.

Edu ni umwe mu bari bagize ikipe y’ibihe byose ya Arsenal yo mu 2004 yiswe ‘The invincible’ yatwaye shampiyona idatsinzwe.

Urugendo rwe mu Rwanda rufitanye isano n’amasezerano igihugu cyasinyanye n’iyi kipe mu 2018, aho rwayibereye umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore, yaje no kongerwa mu 2021.

Aya masezerano afasha u Rwanda mu kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku myenda ya Arsenal FC.

Edu Gaspard ushinzwe Ibikorwa bya Siporo muri Arsenal FC yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Edu Gaspard yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Yasize ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .