EcobankPay, uburyo bugufasha kuryoherwa n’iminsi mikuru wishyura ibicuruzwa na serivisi hakoreshejwe telefoni

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 Ukuboza 2020 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Mu gihe cy’iminsi mikuru aba ari ibyishimo ndetse abantu baba bagura ibintu bitandukanye mu rwego rwo gusabana n’ababo, ibyo ukeneye byose kuri ubu ushobora kubyishyura wifashishijwe telefoni yawe mu buryo bwa ‘EcobankPay’.

Ubu buryo ni bwo bwagufasha kwishyura ibicuruzwa na serivisi utekanye cyane ko muri uyu mwaka abantu bazizihiza iminsi mikuru mu bihe bikomeye bya Coronavirus.

Kwishyura ukoresheje EcobankPay biri mu byafasha abantu kwirinda guhanahana amafaranga mu ntoki, dore ko na byo ari inzira ishobora gutuma umuntu yandura icyorezo cya Coronavirus.

Ubu buryo bwo kwishyura bwashyizweho na Ecobank Rwanda Plc, mu kurushaho guha abakiliya bayo serivisi nziza kandi zijyanye n’igihe tugezemo.

EcobankPay ifasha abakiliya ba Ecobank ndetse n’abacuruzi kurushaho gukoresha ikoranabuhanga ndetse no kwirinda guhanahana amafaranga mu ntoki.

Kugira ngo umukiliya wa Ecobank atangire gukoresha iri koranabuhanga, asabwa kumanura (download) ‘application’ yitwa ‘Ecobank Mobile App’ kuri Play Store na Apple Store. Iyi ‘application ifasha abakiliya kubona serivisi z’imari bifashishije ikoranabuhanga rya telefoni.

Nyuma yo kuzuza ibisabwa birimo umwirondoro w’umukiliya muri iyo ‘application’ na nimero ya konti ye, umukiliya ahitamo ahanditse ‘EcobankPay’, akandika kode iranga umucuruzi, akemeza amafaranga, agasuzuma ibyo yemeje hanyuma akemeza n’umubare w’ibanga we, noneho igikorwa cyo kwishyura kigasozwa, agahita abona ubutumwa bugufi ko byakozwe.

Uretse kuba yakoresha iyo kode kandi hari n’uburyo umuntu yahitamo gutunga telefoni ku kimenyetso cy’ikoranabuhanga (QR Code), ikagisoma [Scan], maze agakurikiza amabwiriza kugeza yishyuye ibicuruzwa na serivisi ashaka, hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Mu gihe ubu buryo bw’ikoranabuhanga bumaze bukoreshwa, bumaze gukemura ibibazo birimo guta no kwibwa amafaranga igihe umuntu yayagendanye mu ntoki, ndetse no kuba hakwirakwizwa icyorezo cya COVID-19 mu gihe cyo guhanahana amafaranga.

Kubera izo mpamvu, EcobankPay yakiriwe neza n’abacuruzi bo hirya no hino mu gihugu, aho biyemeje gukorana na Ecobank mu gufasha abahaha hifashishijwe ubwo buryo, dore ko nta kiguzi busaba.

Akarusho ka EcobankPay ni uko umutekano wayo wizewe, bituma nta buriganya bushobora gukorerwaho, kuko yaba umuguzi ndetse n’umucuruzi bose bahabwa ubutumwa kuri telefoni zabo bugaragaza igikorwa cyakozwe.

Ecobank ikorera mu bihugu 33 byo ku Mugabane wa Afurika, ikaba ari banki imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi nziza ku bakiliya bayo mu buryo bwihuse kandi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Uburyo bwa EcobankPay bugufasha kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga, ku buryo byanagufasha kwirinda icyorezo cya Coronavirus mu mpera z'umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .