Ecobank Rwanda yatangije uburyo buzafasha abahaha ibicuruzwa kwishyurira kuri telefoni bakanatsindira ibihembo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 1 Ugushyingo 2019 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Rwanda Plc yatangije uburyo bushya bwo kwishyura ibicuruzwa na serivisi zitandukanye mu maguriro ayo ariyo yose bifashishije ikoranabuhanga mu rwego rwo kugabanya ingano y’amafaranga ahererekanywa mu ntoki ndetse n’asanzwe acibwa abacuruzi iyo bishyuwe hifashishishijwe amakarita.

Ubu buryo buzwi nka ‘EcobankPay’ buzafasha abakiliya n’abacuruzi babukoresha gutsindira ibihembo birimo Televiziyo za rutura [Flat Tv], telefoni zigezweho, frigo n’itike z’indege zijya mu Bushinwa na Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bakanishyurirwa ibizabafasha igihe bazaba bariyo.

Ubuyobozi bwa Ecobank Rwanda Plc bwabwiye IGIHE ko kwishyura ibicuruzwa umukiliya asabwa gutunga application isanzwe ifasha abakiliya bayo kubona serivisi z’imari bifashishije izwi nka ‘Ecobank Mobile App’ kuri Play Store, ijya muri telefoni zigezweho.

Nyuma yo kuzuza ibisabwa birimo umwirondoro w’umukiliya muri iyo application na nimero ya konti, ahitamo ahanditse ‘Pay Marchants’ cyangwa se kwishyura ibicuruzwa, agahita abona aho ashyira kode iranga umucuruzi wiyandikishije mu kwishyurwa hakoreshejwe ubu buryo.

Uretse kuba yakoresha iyo kode kandi hari n’uburyo yahitamo gutunga telefoni ku kimenyetso cy’ikoranabuhanga (QR Code) kikayisoma [Scan] maze agakurikiza amabwiriza kugeza yishyuye ibicuruzwa na serivisi ashaka hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Iki kigo cy’imari kimaze kubaka izina mu gutanga serivisi mu bihugu 33 muri Afurika hose, cyanahagurukiye gutanga serivisi ku bakiliya bacyo hose binyuze mu ikoranabuhanga rihambaye, bitangirira ku gufungura konti ya Banki utarindiriye kuzuza impapuro hifashishijwe telefoni gusa.

Ecobanq igaragaza ko abacuruzi barenga 5530 bari hirya no hino mu gihugu bamaze kwiyandikisha ku gufasha abahaha bifashishije ubwo buryo budasaba guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Ubuyozi bwasobanuye ko uretse kuba umukiliya n’umucuruzi bakoresha ubu buryo bwo kwishyura babukoresha batandukana n’ingaruka zo guta, kwibwa amafaranga n’izindi, abanyamahirwe muri bo bazahabwa ibihembo bitandukanye mu kubashimira ko bahisemo kugendana n’icyerekezo igihugu cyahisemo.

Ku bakiliya bashyiriweho poromosiyo izamara amezi atatu aho buri kwezi, abanyamahirwe batatu bazajya batsindira telefoni igezweho, Flat Tv na frigo n’igihembo nyamukuru kizatangwa nyuma cyo kwishyurirwa itike y’indege ijya Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bakishyurirwa ibyo bazakenera byose mu gihe cy’iminsi ine.

Bati “Ibyo ni ibihembo bya buri kwezi, hari n’ibya buri wa gatanu, aho tuzajya tujya mu maguriro nko muri Simba dutungure abakiliya, uguze yifashishije ubu buryo tumuhembe.”

Ku bacuruzi, uretse kuba bazamara umwaka wose bishyurwa ibicuruzwa na serivisi hifashishijwe iri koranabuhanga nta kiguzi babitangira, abanyamahirwe muri bo banateganyirijwe ibihembo birimo itike y’indege ijya i Guangzhou mu Bushinwa n’ikarita iriho ibihumbi 500 Frw bashobora kwifashisha mu guhahisha ibyo bashaka. Aya makarita abanyamahirwe bazajya babasha kuyatsindira buri kwezi ariho amafaranga atandukanye.

Ecobank Rwanda yatangije uburyo buzafasha abahaha ibicuruzwa kwishyurira kuri telefoni bakanatsindira ibihembo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .