00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank Rwanda yageneye Agahozo Shalom inkunga y’ibikoresho by’icyumba cy’ikoranabuhanga (Amafoto)

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré, IGIHE
Kuya 19 November 2024 saa 07:03
Yasuwe :

Ecobank Rwanda yageneye Ishuri rya Agahozo Shalom Youth Village- ASYV, inkunga y’ibikoresho byo gushyira mu cyumba cy’ikoranabuhanga, cyitezweho koroshya imyigire y’abanyeshuri by’umwihariko mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ‘Artificial Intelligence- AI’ ari mu burezi.

Inkunga yashyikirijwe iki kigo ubwo mu bihugu iyi banki ikoreramo hizihizwaga umunsi wayihariwe wiswe ‘Ecobank Day’.

Ecobank Rwanda yawizihirije muri iri shuri ryo mu Burasirazuba, mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine yabwiye abo muri ASYV ko nta gushidikanya ko bazagera kure bakaba abayobozi b’isi mu nzego zitandukanye.

Ati “Twaje tuzi ko hari byinshi tubigisha ariko dushingiye ku byo twabonye, hari byinshi natwe twabigiraho mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

Inzobere mu Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga rishya no guhanga Udushya muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, MINICT, Muvunyi Victor, yagaragaje ko AI idakwiye gusimbura uburyo abanyeshuri biga, ahubwo ikwiye kuba inyunganizi ndetse ikarushaho gutyaza ubwenge bwabo.

Yagaragaje kandi ko abafata ibyemezo mu rwego rw’uburezi, bakwiriye kugira ubushake bwo kwinjiza AI muri gahunda z’uburezi mu gihugu, rigaabwa umurongo mu kurusheho gutanga umusaruro wifuzwa.

Umunyeshuri uhagarariye abandi muri ASYV, Rukundo John Kelly, yashimiye iki gikorwa cya Ecobank, avuga ko kibongerera ubushake bwo kwiga, ati “Iyi ni impano nziza kuri twe, idudasha gukomeza amasomo. Ibyo mwakoze tubyishimiye kurenza uko twabivuga.”

Umuyobozi Mukuru wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurikiyimfura Jean Claude, yavuze ko icyumba cy’ikoranabuhanga kigiye kwagurwa, kizafasha iri shuri kugera ku ntego yaryo yo guhanga udushya hagamijwe gushakira umuti ibibazo bihari.

Agahozo Shalom Youth Village yashinzwe n’Umunyamerikakazi Anne Heyman witabye Imana mu myaka 10 ishize azize impanuka.

Agahozo Shalom Youth Village yatangiye kwakira abanyeshuri mu mwaka wa 2008, abana bayigamo bakaba barererwa mu miryango. Yakira abana bagera kuri 500, muri bo 62% bakaba abakobwa mu gihe 38% baba ari abahungu.

Ecobank yatanze iyi nkunga, ikorera mu bihugu 33 bya Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia na Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée Équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

Ecobank kandi inakorera muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

Inafite ibiro biyihagarariye Addis Ababa muri Ethiopia, Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Beijing mu Bushinwa, i Londres mu Bwongereza, na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ikanakorera mu mujyi wa Paris mu Bufuransa.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine mu bitabiriye umuhango wo gushyikiriza abo muri Agahozo Shalom Youth Village inkunga yo kwagura icyumba cy'ikoranabuhanga
Abakozi ba Ecobank batemberejwe Agahozo Shalom Youth Village yose, berekwa uburyo abana bigishwa bigezweho
Abanyeshuri biga muri Agahozo Shalom Youth Village bishimanye n'abo muri Ecobank nyuma y'uko iyi banki ibashyikirije inkunga yo kwagura icyumba cy'ikoranabuhanga
Umuyobozi Mukuru wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurikiyimfura Jean Claude n'Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine bakurikiranye indirimbo ziryoheye amatwi z'abanyeshuri biga muri iki kigo cyo mu Burasirazuba
Mu byo abanyeshuri bo muri Agahozo Shalom Youth Village bigishwa no kuba intyoza mu muziki
Abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bataramiwe mu mbyino gakondo
Muri Agahozo Shalom Youth Village hari ibikoresho byose bifasha umunyeshuri kubona ubumenyi busabwa ku isoko ry'umurimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .