Itangazo ryashyizweho umukono n’Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, rihamya ko Rev. Kabayiza yatorewe mu Nama y’Abepisikopi yateranye kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024.
Biteganyijwe ko Rev. Kabayiza Louis Pasteur watowe azarobanurwa kandi akicazwa mu ntebe y’Ubwespisikopi ku wa 23 Werurwe 2025.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rev.Kabayiza Louis Pasteur yagize ati “Ni ibintu bishimishije cyane, ariko ku rundi ruhande wumva umutima ugukubita kuko ni inshingano ziremereye. Ariko kuko Imana ihora hamwe nanjye kandi Diyoseze ya Shyogwe nkaba nyimazemo imyaka 20 ndi pasitori, Imana izanshoboza kandi na bagenzi banjye bazamfasha kuko ni na bo bantoye bwa mbere. Bizagenda neza ndabyizeye.”
Rev. Kabayiza yavuze ko mu byo arangamiye ari ukwita ku iterambere ry’umuryango hakorwa ivugabutumwa rigera ku muntu ku giti cye, guteza imbere uburezi nk’umuntu ubumazemo imyaka 26, no guteza imbere ubuzima.
Nko guteza imbere umuryango, yavuze ko azibanda ku gukemura amakimbirane yo mu miryango, gushishikariza abagize umuryango kwiteza imbere, abana bakiga mbese wa muryango wifashije utekanye.
Mu burezi yavuze ko azaharanira ko amashuri ya diyoseze azakomeza gutanga uburezi bufite ireme, kugabanya ubucucike mu mashuri hongerwa ibyumba byigirwamo, kongera amashuri no gukora ku buryo aho ishuri ry’itorero riri harangwa n’iterambere.
Ati “Mu guteza imbere ubuzima tuzibanda ku kongera ibigo nderabuzima dufite, ariko tugafasha abakirisitu n’abaturage muri rusange kwibonera Mituweli.”
Rev. Kabayiza washinzwe Diyoseze ya Shyogwe yavutse mu 1975 mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro ni na ho yakuriye aniga mu mashuri abanza ya Rushoka na Kimirama.
Yakomereje amashuri yisumbuye mu Ishuri ry’Indimi ry’i Gatovu mu Karere ka Nyabihu mu 1990 ahava 1993, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi asoreza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Shyogwe mu bijyanye n’indimi.
Rev. Kabayiza yize ibijyanye n’Iyobokamana muri Uganda Christian University, nyuma avana indi mu by’uburezi, muri Kampala International University.
Yakomerejeyo na master’s mu bijyanye n’igenamigambi mu guteza imbere sosiyete, impamyabumenyi azahabwa muri Gicurasi 2024.
Rev. Kabayiza afite impamyabumenyi yakuye muri East African Christian University y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda iri i Kabuga mu Karere ka Gasabo.
Yanakoze imirimo myinshi, aho yayoboye Paruwasi ya Hanika mu Karere ka Nyanza, ubu yari ayoboye na Paruwasi ya Butansinda na yo yo mu Karere ka Nyanza. Yabaye Intumwa ya Musenyeri mu maparuwasi ya Nyanza yose n’igice cya Ruhango.
Rev. Kabayiza yayoboye Ishuri ry’Imyuga ry’Itorero Angilikani ry’u Rwanda rya Hanika icyitwa ‘Institut Technique de Hanika’ nyuma aba n’Umuyobozi Ushinzwe banyeshuri muri iryo shuri.
Rev. Kabayiza yabaye Umuyobozi w’abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga muri Kampala International University, aba Umujyanama mu Ihuriro y’Abanyarwanda bose bigaga muri kaminuza zo muri Uganda, ayobora Ihuriro ry’Amadini mu Karere ka Nyanza, aba umuvugizi wungirije wa Diyoseze ya Shyogwe imyaka 10.
Rev. Kabayiza kandi ni Visi Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere b’Akarere ka Nyanza, imirimo afatanya no kuba Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyarutovu mu Karere ka Nyanza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!