EALA yashimiye uburyo u Rwanda rushyira mu bikorwa gahunda zo gukumira Ebola

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 Ukuboza 2019 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, bashimiye uburyo Guverinoma y’u Rwanda ishyira mu bikorwa gahunda zo kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola, bavuga ko bakwiye kwiha umukoro wo gufasha ibihugu bahagarariye guhindura imyumvire y’abaturage babyo.

Babigarutseho ku wa 3 Ukuboza 2019 ubwo baganiraga kuri Raporo ya Komisiyo ishinzwe Imikorere y’inzego z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba [EALA] yagaragarizaga Inteko rusange uburyo ibihugu binyamuryango bishyira mu bikorwa gahunda zo kurwanya Ebola.

Depite Oda Gasinzigwa yavuze ko mu bihugu basuye banyuzwe n’urwego rw’ubunyamwuga Minisiteri z’Ubuzima zikorana mu gukumira indwara z’ibyorezo, avuga ko byabahaye umwitozo n’umwanya wo kwiga byinshi kuri Ebola.

Ati “Nakwizeza ko benshi muri twe igihe twaganiraga n’inzobere tutari tuzi aho iki cyorezo cyaturutse.”

Yavuze ko ubwo umwe mu badepite ba EALA yabazaga Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda ibibazo kuri Ebola aribwo bamenye amakuru ayerekeye kandi yizeye ko benshi bagenda bakigisha Minisiteri z’Ubuzima mu bihugu byabo.

Uyu Mudepite yavuze ko byinshi mu bikorwa by’abakozi b’urwego rw’ubuzima ukunze gusanga imyumvire ari kimwe mu mbogamizi bigira, by’umwihariko mu bihugu Ebola yaturutsemo nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Duhereye ku bunararibonye twakuye ku Rwanda aho bagerageza gukorana, ndatekereza dukwiriye gushyiraho ingamba z’uko twafasha bashiki na basaza bacu muri RDC, bikanafasha n’ibihugu binyamuryango mu butabazi bitanga kuko ikibazo kiri cyane ku myumvire iciriritse.”

Yasobanuye ko akenshi usanga ari ikibazo gifitanye isano n’isuku aho usanga umuco w’isuku mu baturage ukiri hasi abandi ugasanga bayandurira mu mihango yo gushyingura n’ibindi.

Ati “Ni ibintu usanga byakwirindwa mu gihe ubukangurambaga bukozwe neza ku rwego rw’Akarere.”

Yavuze ko ibihugu bigize EAC bikwiye gufatanya mu gukumira iki cyorezo kuko kigira ingaruka ku baturage n’ubukungu bw’ibihugu binyamuryango.

Ati “Ndashaka gushimira Leta y’u Rwanda n’iya Uganda ku bikorwa zakoze byo gushishikariza ibindi bihugu kudategereza ko iki cyorezo kigera mu bihugu byacu.”

Depite Rwigema Pierre Celestin yavuze ko u Rwanda rwakoze byinshi mu kwirinda ko icyorezo cya Ebola kigera ku butaka bwarwo, ashima by’umwihariko uburyo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, akora ibishoboka kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda butagira ikibuhungabanya.

Kuva Ebola yongeye kugaragara muri RDC, Guverinoma y’u Rwanda yahise itangira gushyiraho ingamba zitandukanye zo gukumira ko icyo cyorezo cyagera ku butaka bwayo.

Muri izo harimo gusuzuma abantu bose binjiye mu gihugu banyuze ku mipaka no ku kibuga cy’indege aho imibare iheruka gutangazwa mu ntangiriro za Nzeri 2019 igaragaza ko abantu 29 392 099 aribo bari bamaze gusuzumwa Ebola barimo 34 619 basuzumiwe ku bigo byagenewe gutanga ubufasha kuri Ebola.

Hari kandi gukingira abakora imirimo ifitanye isano n’ubuzima barimo abaganga, abaforomo, abakozi b’ibitaro, abajyanama b’ubuzima, abakorerabushake n’abahuguriwe gushyingura abishwe na Ebola barenga ibihumbi bitatu, abakora iyo mirimo barenga ibihumbi 23 bo mu turere 15 bahawe amahugurwa y’uko bafasha umuntu wagaragaweho na Ebola.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yakoreye umwitozo ugamije gukumira, guhangana no gutanga ubufasha ku murwayi wa Ebola mu bitaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu, igira inama abaturage yo kudakorera ingendo aho bashobora kugira ibyago byo guhura nayo n’ibindi.

Abadepite batanze ibitekerezo kuri raporo ya Komisiyo ishinzwe Imikorere y’inzego z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba
Depite Oda Gasinzigwa yavuze ko mu bihugu basuye banyuzwe n’urwego rw’ubunyamwuga Minisiteri z’Ubuzima zikorana mu gukumira indwara z’ibyorezo
EALA yashimiye uburyo u Rwanda rushyira mu bikorwa gahunda zo gukumira Ebola

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza