00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EACJ yatangiye kumva ibirego RDC yarezemo u Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 27 September 2024 saa 11:20
Yasuwe :

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ, ku wa 26 Nzeri 2024, rwatangiye kumva ikirego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, iregamo u Rwanda.

RDC yareze u Rwanda kurenga ku masezerano agenga imikorere ya EAC, ikarushinja uruhare mu mutekano muke uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu, kuva mu myaka irenga 25 ishize.

Iki gihugu gihana imbibi n’u Rwanda mu Burengerazuba, kirushinja gukorera ibyaha bikomeye ku butaka bwa RDC, kuvogera ubusugire bwacyo n’ibindi bihonyora uburenganzira bwa muntu.

Ibinyujije kuri X, EACJ yagize iti “Uyu munsi urukiko rwatangiye kumva ikirego RDC iregamo u Rwanda ku bijyanye n’umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru.”

Uruhande rwa RDC rwari ruhagarariwe na Elisha Ongoya wabwiye The Associated Press ati “Twishimiye ko ikirego cyacu cyakiriwe.”

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamategeko Emile Ntwali, rwagaragaje inzitizi zitandukanye ziri muri urwo rubanza.

Rwagaragaje ko ikirego cyateshwa agaciro kuko EACJ idafite ububasha bwo kuburanisha ibijyanye n’ibyaha hagendewe ku mitererere y’ibirego ubutegetsi bw’i Kinshasa bwatanze.

Hibajijwe kandi uburyo RDC itanga ibirego bya mbere y’uko yinjira muri EAC na cyane ko nta n’imyaka itatu irashira ibaye umunyamuryango.

Mu zindi mbogamizi ziri muri urwo rubanza u Rwanda rwagaragaje, harimo ko RDC yatanze inyandiko zikubiyemo ibirego ziri mu Gifaransa n’izindi ndimi aho kuba mu Cyongereza nk’ururimi rwemewe gukoreshwa muri EACJ.

Itsinda ry’Abanyamategeko rihagarariye RDC ryasabye urukiko ko ryahabwa umwanya rikongera gutanga ibimenyetso bishya bigaragagaza ishingiro ry’ikirego cya RDC ndetse rigatanga n’inyandiko zihinduwe mu Cyongereza.

Nyuma yo kumva impande zombi Perezida w’iburanisha, Yohanne Masara, yavuze ko urukiko rugiye gusuzuma ibyo buri ruhande rwagaragaje, rukazasoma umwanzuro w’igikurikiraho mu minsi iri imbere.

EACJ iherereye i Arusha muri Tanzania yashyizweho mu 1999 binyuze mu masezerano y’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Icyo gihe byari u Rwanda, Kenya, u Burundi, Uganda na Tanzania. EACJ yemewe na Loni.

Leta y’u Rwanda yahakanye kenshi kohereza Ingabo muri RDC, isobanura ko yubaha ubusugire bw’iki gihugu cy’abaturanyi, isaba ko nacyo cyakubaha ubusugire bwacyo.

U Rwanda rugaragaza ko ahubwo RDC yakomeje guha ubufasha umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ufite n’umugambi wo guhungabanya umutekano warwo, ikifatanya na wo mu buryo butandukanye.

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ rwatangiye kumva ibirego RDC iregamo u Rwanda
Inyandiko z'ibirego RDC yarezemo u Rwanda ziri mu Gifaransa kandi muri EACJ hakoreshwa Icyongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .