00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC yashimye icyemezo cyo kongera gufungura umupaka wa Gatuna

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 29 January 2022 saa 09:50
Yasuwe :

Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bwashimye icyemezo cyafashwe na leta y’u Rwanda na Uganda cyo kongera gufungura umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi.

Ibi bije nyuma y’itangazo ryo ku wa Kane 27 Mutarama leta y’u Rwanda yasohoye, rivuga ko umupaka ugiye kongera gufungurwa mu mugambi wo kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, nyuma y’uko Uganda igaragaje ubushake mu gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda.

Nk’uko tubikesha New times, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yishimiye iki gikorwa avuga ko ari intambwe mu kwihuza kw’ibihugu byo mu karere, ashimangira kandi ko kuzahura uyu mubano bizavugurura inzego z’ubukungu, politiki n’imibanire y’abaturage.

Yagize ati “ Kongera gufungura iyi nzira y’ubucuruzi nk’uko biteganywa n’amasezerano rusange y’isoko rya EAC bigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’ibihugu kuko hazavugururwa urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, abantu, imari n’abakozi.”

Mathuki yashimangiye ko kongera gufungura umupaka bizagira uruhare mu kubaka amahoro n’umutekano mu karere kose.

Ati: "Iki cyemezo kiganisha ku bushake bw’abayobozi b’ibihugu bya EAC mu kwagura no kurushaho kunoza ubufatanye muri uyu muryango, cyane cyane ko EAC iri kugenda yaguka kuko biteganyijwe ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye kwinjira muri uyu muryango."

Yakomeje avuga ko EAC yiyemeje gushyigikira ibikorwa biteza imbere ubumwe bw’ibihugu biri mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ati "Ubunyamabanga bwa EAC bwiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose bukenewe kugira ngo ubucuruzi na serivisi bitangwe neza ku mipaka yose".

Kongera gufungura umupaka bigamije guteza imbere ibikorwa bireza imbere imibereho n’ubukungu ndetse bikanagirira akamaro abacuruzi bambukiranya imipaka bakenera kugura cyangwa kugurisha ibicuruzwa byabo.

Bizahita kandi bigarura urujya n’uruza kuri uyu mupaka wa Gatuna ndetse bizagira uruhare mu kugabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umupaka wa Gatuna wari warafunzwe mu 2019 nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko Uganda ishyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo, ndetse igafunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ntibagezwe imbere y’ubutabera.

Ibimenyetso biganisha ku izahuka ry’umubano hagati y’ibihugu byombi byatangiye kugaragara nyuma y’uko umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agiriye uruzinduko mu Rwanda mu minsi mike ishize.

Biteganyijwe ko ku wa 31 Mutarama ari bwo Umupaka wa Gatuna uzafungurwa.

Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ugiye gufungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .