EAC igiye gusuzuma ubusabe bwa RDC na Somalia bwo kwinjira muri uyu muryango

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 28 Gashyantare 2021 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), yasabye Inama Nkuru y’Abaminisitiri bafite mu nshingano zabo ibikorwa bya EAC, kwihutisha ubugenzuzi busuzuma niba igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyujuje ibyangombwa byatuma cyemererwa kwinjira muri EAC.

Congo ndetse na Somalia ni byo bihugu byamaze gutanga ubusabe bwo kwinjira muri EAC, bigasangamo ibindi bihugu bitandatu bisanzwe bigize uwo Muryango.

Ku ruhande rwa Congo, Inama y’Abayobozi b’ibihugu bigize EAC yasuzumye ubusabe bwayo, ndetse kugeza ubu, Inama Nkuru y’Abaminisitiri bafite mu nshingano zabo ibikorwa bya EAC, basabwe gusuzuma niba icyo gihugu cyujuje ibisabwa mbere y’uko cyemererwa. Umwanzuro ku busabe bwa Congo ukazafatwa mu Nama Isanzwe itaha y’Uyu Muryango.

Ku ruhande rwa Somalia, abakuru b’ibihugu bya EAC ntibarasuzuma ishingiro ry’ubusabe bw’icyo gihugu, gusa basabye Inama Nkuru y’Abaminisitiri kwihutira gusuzuma iby’ubwo busabe bwa Somalia.

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyo Nama harimo ko ururimi rw’Igifaransa rwinjizwa mu ndimi zemewe zikoreshwa muri uwo Muryango, rusanzemo Igiswahili ndetse n’Icyongereza. Uru rurimi rusanzwe rukoreshwa n’igihugu cy’u Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitegura kwinjira muri uyu Muryango.

Iyi Nama kandi yagaragaje ko hari ibihugu bigize Umuryango bititeguye gusinya amasezerano y’ubucuruzi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bituma iyi Nama igena ko ibihugu byiteguye ari byo bizasinya ayo masezerano, aho kuba Umuryango wose muri rusange.

Muri iyi Nama kandi, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, wari unayoboye uyu Muryango, yasimbuwe kuri uwo mwanya na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, uzayobora uwo Muryango muri manda itaha.

Inama Isanzwe ya 21 y'Abakuru b'Ibihugu bigize EAC yasabye ko hasuzumwa niba RDC yujuje ibisabwa mbere yo kwinjira muri EAC
Perezida Kagame yushije ikivi cye, asimburwa na Perezida Uhuri Kenyatta wa Kenya

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .