DY Study Abroad igiye gufasha abifuza kujya kwiga kaminuza mu bihugu birimo USA na Canada

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Werurwe 2019 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Ikigo DY Study Abroad Agency gifasha abifuza kujya kwiga mu mahanga kubona amashuri, ibyangombwa n’ubujyanama, cyatangiye kwakira abifuza kujya kwiga mu bihugu birimo Canada, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Barimo abafashwa kubona ibigo bibishyurira amafaranga yose y’ishuri, abishyurirwa 50% ndetse n’abagabanyirizwa bitewe n’amasomo bagiye kwiga n’igihugu bagiyemo.

Iki kigo DY gisanzwe gifasha abanyeshuri kuva mu 2015, kujya kwiga mu bihugu birimo u Bwongereza, Chypre, Australia, Turkiya, Ibirwa bya Maurice, u Bushinwa, Pologne n’ahandi.

Gifasha n’abifuza kujya mu mahanga kubona Viza, byaba ari ku mpamvu z’akazi, gusura inshuti, abavandimwe n’ibindi.

Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko abanyeshuri bari gufashwa mu bijyanye no kwiyandikisha nta mafaranga basabwe.

Ibisabwa kugira ngo umunyeshuri abashe kujya kwiga binyuze kuri DY, ku bagiye kwiga mu cyiciro cya mbere cya kaminuza, bitwaza indangamanota z’imyaka itatu ya nyuma y’amashuri yisumbuye, icyangombwa cy’uko barangije ndetse n’urwandiko rw’inzira (Passport).

Abifuza kujya mu cyiciro cya kabiri bitwaza indangamanota, impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza n’urwandiko rw’inzira, ibindi byose DY ikabibafashamo.

DY Study Abroad Agency ikorera i Remera ku Gisimenti mu nyubako ikoreramo KCB.

Abifuza kwiga mu mahanga bashyiriweho amahirwe adasanzwe na DY Study Abroad
Iki kigo kimaze kugira uburambe mu gufasha abanyarwanda kujya kwiga mu mashuri yo mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza