Ryahujwe n’Iminsi Mikuru ya Noheli n’Ubunani. Ryatangiye kuva ku wa 18 Ukuboza 2024 rikazasoza ku wa 29 Ukuboza 2024.
Ryitabiriwe n’abamurika bagera ku 131 baturuka mu bigo bya Leta, ibyigenga, abikorera ku giti cyabo, uturere n’ibigo by’abanyamahanga 17.
Hari ku murika ibigo byinshi, nk’iby’amashuri iby’imari, abacuruza ibikoresho bitandukanye, imyambaro, ibikinisho, ibikoresho by’ikoranabuhanga, iby’ubuhinzi n’ubworozi n’abacuruza ibinyobwa n’ibiribwa.
Visi Perezida wa kabiri w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Uburengerazuba, Uwampayizina M. Grace, yavuze ko ibyo bishimira birimo uburyo abikorera bitabiriye iri murikagurisha ku bwinshi.
Ikindi ni uko kuba bararihuje n’iminsi mikuru byongereye abitabira, bigafasha abacuruzi gucuruza kubona icyashara no kumenyekanisha ibyabo.
Ati “Uko iminsi igenda urabona ko abitabira bari kuba benshi. Abikorera nibumve ko iri murikagurisha ari iryabo baribyaze umusaruro. Abaturage n’abagana Akarere ka Rubavu nibaze dukomeze duhahe, twizihize iminsi mikuru neza.”
Bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha, bagaragaza ko kuri ubu ritangiye gushyuha ndetse n’abaguzi bari kugenda biyongera, bagasaba urugaga ko rwajya rumenyekanisha imurikagurisha cyane.
Umukozi wa Entrerprise Urwibutso witwa Ngabonziza Theogène, ati “Dufite icyizere ko rizagenda neza cyane ko ribaye mu mpera z’umwaka ndetse rikabera ahantu heza ku mazi, abantu basohokera n’imiryango yabo.”
Kwihangana Evariste ukorera Honest Inn Motel, we yagize ati “Ntabwo abantu bari bitabira ari benshi ariko muri iyi minsi mikuru bari kwiyongera ku buryo hari icyizere.”
Imurikagurisha ry’Intara y’Uburengerazuba ryiswe Western Province Beach Expo ribaye ku nshuro ya kabiri, rizasoza ku wa 29 Ukuboza 2024.
Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!