Babitangarije IGIHE, ubwo benshi muri bo bari bavuye i Goma kuri uyu wa 6 Gashyantare 2025, bavuga ko ari ahantu basigaye bajya batikandagira.
Cyiza Eric usanzwe ugenda mu Mujyi wa Goma, yavuze ko ugereranyije n’uko uwo mujyi wari umeze mbere, kuri ubu ari Umujyi uri ku murongo.
Ati "Uri kubonako hari gahunda kurusha wenda uko bisanzwe bimeze."
Abanyarwanda bakorera ubucuruzi muri uwo mujyi bavuga ko hari impinduka zigaragara, bakavuga ko mbere bakwaga ruswa, hakaba hari n’amabandi menshi, ndetse na bamwe mu basirikare b’igihugu bakoraga ibikorwa by’urugomo no kubambura ibyabo, ariko ubu bavuga ko byacitse.
Umwe ati "Ukuntu byari bimeze mbere, twajyanagayo ibintu bakatwishyuza menshi, utubonye wese, agafata ngo nyishyura, inyungu tukayibura, ariko aho M23 ifatiye, turi guheka ku mugongo byinshi, tukigendera, nta muntu uri kutwishyuza. Ubu nta kibazo pe, ube Umunyarwanda, ube Umunye-Congo, ubu umutekano ni wose."
Undi na we yagize ati "Urumva aho M23 imaze gufata [Goma] ikagarura umutekano, ibintu biri kugenda neza. Nkubwije ukuri itandukaniro rirahari pe, kubera ko mbere hari abajura barenze ukwemera, ariko ubu nta mujura, ka kavuyo ntako, mbese nta muntu uri guhungabanya Abanyarwanda, akazi kameze neza.
Undi umaze imyaka isaga irindwi akorera ubucuruzi mu Mujyi wa Goma, yavuze ko kuva aho M23 ifatiye uwo mujyi, hari ibintu byinshi byahindutse bituma imikorere yabo irushaho kugenda neza.
Yagize ati "M23 itari yafata Umujyi wa Goma n’iki gihe biratandukanye, icya mbere, mbere M23 itarafata Umujyi wa Goma twacuruzaga dufite ubwoba, dutinya umutwe witwaza intwaro witwa Wazalendo na FARDC [...] ariko iki gihe turimo, turi gucuruza, ku muntu ufite ubushobozi mbese akora amasaha 24 ku yandi."
"Ku bintu by’umutekano muke, byabanje kudutera ubwoba nk’Abanyarwanda twari turiyo, nyuma y’aho M23 ihageze ibintu bigenda neza [...] ntabwo ishaka ibintu by’umwanda, ishaka ko ibishingwe mu bishyira uruhande rumwe, abantu bashinzwe gutwara imyanda bakabijyana. Urebye ubu umujyi umeze neza, turatekanye mbese ni amahoro.
Inkuru y’uko M23 yigaruriye Umujyi wa Goma n’ibice hafi ya byose by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bamwe mu banye-Congo bamaze imyaka myinshi ari impunzi mu Rwanda, bahisemo kujya kwirebera ko inkuru ari impamo n’uko ubu ibintu bisigaye bimeze.
Umwe muri bo ni Irankunda Gasheja Adeline, usanzwe uba mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, yasuye i Goma ku wa 6 Gashyantare 2025, avanayo ishyushyu ryo gutaha agasubira iwabo.
Ati "Nari ndi hano i Gisenyi, nifuza kwambuka kureba iwacu ko hari umutekano ko bibaye byiza twasubirayo, ariko ngereranyije uko mpabonye, nsanze umutekano uhari, mbonye abantu nta kibazo nta rwiyenzo ruhari, ubu abantu bashaka baza tugataha iwacu, ubu ni amahoro nta kibazo kiriyo."
Mutarambirwa Faustin na we wahunze nyuma y’uko imitwe irimo FDLR yishe se na we bakamuhiga ngo bamwice kuko yari n’umuyobozi (Chef d’Avenue), yavuze ko nyuma yo kumva ko M23 yafashe ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru byabashimishije cyane.
Ati "Turishimye cyane mbere na mbere ko M23 yafashe iwacu, nari ntarasubirayo, ariko kuva M23 yahafata nishimiye kongera gusubirayo [...] icyo nabasaba ni uko bakomeza kuturwanirira, ni abavandimwe bacu, nya wundi ushobora kuturwanirira atari bo, Imana ibahe imbaraga, dukomeza tubasengera ngo Imana ibahe imbaraga, batsinde."
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye IGIHE ko kuva M23 yafata Umujyi wa Goma, kuri ubu imigenderanire hagati ya Goma n’u Rwanda yiyongereye, aho kuri ubu abakoresha umupaka muto (Petite barriere) bikubye inshuro ebyiri ugereranyije na mbere, ndetse avuga ko Abanyarwanda bahagenda bishimira umutekano uri muri uwo mujyi kuri ubu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!