Ni ikiganiro yagejeje ku banyeshuri barimo abamaze igihe gito n’abamaze igihe kirekire mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera.
Perezida Kagame yavuze ko umwuga w’igisirikare hari ubwo wumvikana nko kurinda igihugu umwanzi cyangwa kumuhashya igihe yagiteye, kenshi bikumvikana nk’aho ariho bihera, bikaba ari naho bigarukira.
Yakomeje ati “Kurwana uharanira ubusugire bw’igihugu bikubiyemo imyumvire, igihugu cyawe uragishaka ute, ushaka ko kimera gute. Urarwana n’uhungabanya igihugu akibuza kumera uko cyifuza kumera, iyo ni indi myumvire.”
Perezida Kagame yavuze ko abasirikare mu Rwanda bagira uruhare mu kubaka igihugu muri rusange kugira ngo abaturage bamere neza, bakagera no kuguhangana n’abatifuza ko igihugu cyagera ku ntego cyihaye.
Yakomeje ati “Abo baba ari Abanyarwanda, baba ari ababashyigikiye b’abanyamahanga cyangwa ibindi bihugu, icyo bakoresha kenshi, kimwe muri byo biba ari intwaro. Ni ukuvuga rero ngo twebwe turarinda iguhugu cyacu, turarinda ubusugire bw’igihugu cyacu, turarinda intego zacu igihugu gishaka kugeraho."
"Nibigera ku gukoresha imbaraga cyangwa gukoresha intwaro, dukwiye kuba twiteguye, dufite ubumenyi, n’uko turwana, dufite ibikoresho bituma dushobora guhangana n’umwanzi, bityo ngirango byinshi munyuramo iyo muri hano, ni ibyo ngibyo.”
Yavuze ko mu Rwanda hari umwihariko w’uko hari intego nziza igihugu gishaka kugeraho ndetse zihambaye, nubwo hari igihe zitagendana n’amikoro igihugu gifite.
Ati “Ariko mu muco wacu hakabamo kuvuga ngo dushobora gukora byinshi binarenze n’amikoro dufite. Ubwo bishaka uburyo, bishaka ubumenyi, bishaka ubwitange, bishaka gukorera hamwe ndetse birimo n’imyifatire myiza y’umwuga cyangwa muri uwo mwuga.”
Perezida Kagame yavuze ko muri RDF inyumvire n’imyifatire myiza ari kimwe mu by’ingenzi bishingirwaho. Ni imyifatire itarimo ruswa, ubusinzi n’ubugambanyi, ahubwo irimo kureba mugenzi wawe mufatanyije umwuga n’umuturage, ukumva ko buri umwe akorera undi.
Yakomeje ati “Ibindi mwiga nabyo byiyongeraho bitwara igihe kirekire, wiga imibare, wiga ubugenge, wiga engineering, wiga ubuganga, wiga izindi nyigisho nyinshi hano mwiga, byaba iby’ubukungu, byaba iby’iki, ibyo ni byiza bifasha kubaka umuntu, ariko umuntu ushingiye kuri wa musingi wa bya bindi nabanje kuvuga, by’ukuntu ugomba kumva umwuga wo kuba ingabo y’igihugu.”
Perezida Kagame yavuze ko impamvu yagiye kuganira n’aba banyeshuri ari ukugira bumve neza uburyo bakwiye kwiteguramo inshingano zabo, nubwo azi ko hari n’abandi babibabwira.
Ati “Nangira ngo mbibibwirire kuko nabyo birazwi ko n’ababizi cyangwa n’ababyumva cyangwa n’ababifitemo uruhare mbere yanyu, hari ubwo batuzuza ibyo byangombwa kandi bari bakwiye kuba babizi.”
“Hari benshi bayoba, hari benshi batifata neza, ni benshi bahemuka, hari benshi badakoresha ubumenyi nk’ubwo mubonera hano, bwaba ubw’umwuga wihariye wo kuba ingabo, byaba iby’umwuga wiyongereyeho w’ibyo wize hejuru y’ibyo, bagateshuka ku ntego ubundi ikwiriye kuba ariyo yubaka igihugu kandi ari byo dushinzwe.”
Abanyarwanda bagomba kwimenya
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwimenya maze ibyabo bakabirinda kandi bagarahanira kubigwiza, ndetse bagafatanya n’abandi mu buryo buri wese abigiramo inyungu.
Ati “Ariko hashobora gukurikiraho n’ibindi, abantu batabona icyiza mu bufatanye, bashobora noneho kwifuza gusenya ahubwo ibyawe wubaka cyangwa wubatse. Aho rero ni naho mvuga ngo kwimenya, ndabivuga mu buryo bwo kubaka ubushobozi bwo gutera imbere, uburumbuke, bunajyana n’ubushobozi bwo kurinda izo nyungu.”
“Tugomba kurinda inyungu zacu, tugomba kurinda iterambere ryacu, tugomba kurinda abaturage bacu. Nicyo navugaga kwimenya, ari abacu, igihugu cyacu, ari twe. Tugomba kwimenya, kuvuga ngo ntabwo tubeshwaho n’uko hari udushaka, hari udukunze, hari utwifuriza ineza, oya. Tubeshwaho n’uko ari uburenganzira bwacu, ni uburenganzira bwacu.”
Perezida Kagame yabasabye aba banyeshuri bari ku masomo ya gisirikareko ko igihe cyose bagomba guhora batekereza ku musanzu baha igihugu, kandi bakita ku byo bakigomba, cyane ko ari byinshi kuko ari bato, bakaba bafite imyaka myinshi imbere yabo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!