Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2024 mu kiganiro yatanze mu itangizwa ry’Inama Nyafurika ya YouthConnekt, ubwo yabazwaga icyo Afurika yakora mu myaka 10 iri imbere kugira ngo ibe isoko y’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo ku Isi.
Gahunda ya Youth Connekt yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ishami UNDP mu 2012.
Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo Afurika imaze kugeraho, byagaragaje ko byose bishoboka, abaza impamvu abantu batakora ibirenzeho.
Yagize ati “Afurika ifite buri kimwe ngo ibe aho dushaka kuba n’abo dushaka kuba bo, twe twakirenganya tutabigezeho. Kugira ngo tutirenganya rero, politiki igomba kuba ari nziza izana ituze, igaha urubuga buri wese rwo gukora ibyo ashoboye.”
“Kandi aha ndashaka kuvuga ko dukwiye kurekera kuvuga gusa ahubwo tukabona ibyo tuvuga biba.”
Yakomeje agira ati “Nanyuzwe n’uko mwateguye gahunda y’uyu munsi [kudatanga imbwirwaruhame] kuko aha nahavugiye ibintu byinshi hari n’ibyo nsubiramo, n’abandi nabo bikagenda uko imyaka itanu, 10 na 20 igashira, ariko tuba dukwiye kwibaza: Ese ni iki gihari cyo kwerekana kijyanye n’ibyo twavuze, sinzi uko nabivuga ariko dukwiye kurekera kuvuga gusa.”
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite urubyiruko rukenewe ahubwo rukwiriye gushyirirwaho urubuga kugira ngo rukore ibyo rushoboye.
Mu 2030 urubyiruko rungana na 42% rwo ku Isi ruzaba rubarizwa muri Afurika, bigaragaza ko uyu mugabane uzaba ufatiye runini isoko ry’umurimo ku Isi hose.
Afurika ituwe n’abaturage miliyari 1,4, aho kimwe cya kane cyabo ari urubyiruko. Muri rwo 20% ni abashomeri, ari nacyo gipimo kiri hejuru ugereranyije n’ahandi ku Isi yose.
Perezida Kagame ati “Dufite imibare [urubyiruko rwinshi] igikurikiye ubu ni ukubaka ubushobozi bw’iyo mibare, tugomba gushyira imbaraga muri sisiteme zacu abato bakuriramo yaba uburezi cyangwa ahandi.”
“Akenshi hari ibyo twirengagiza, tugatanga uburezi, tukita ku buzima bwabo, tukabashishikariza kugira uruhare mu iterambere ryabo n’igihugu ariko hagomba no kubaho wa mwuka utuma ibintu byose bigenda neza.”
Yashimangiye ko politiki nziza, ari rwo rufunguzo rw’umuryango uganisha urubyiruko rwa Afurika ku iterambere.
Perezida Kagame yagize ati “Aha ndavuga politiki y’ibintu byose, ya yindi ituma habaho ituze bityo ibyo byose turi kuvuga bigakorwa. Nyuma y’ibyo tugomba gushyiraho ibikorwaremezo bizabafasha, noneho nabo inshingano yaba ikaba ukwihangira imirimo, guhanga udushya no gukora ibindi bibaha imibereho myiza buri wese yifuza.”
Umwaka ushize ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 ishize YouthConnekt itangiye, hatangajwe ko hahanzwe imirimo mishya isaga 36.000, ibyara abasaga 24.000 bavugira bakanafasha abatishoboye n’abaharanira iterambere rusange bagera kuri miliyoni enye.
Muri iyo myaka kandi gahunda ya YouthConnekt yashoye agera kuri miliyari 2.5 Frw mu bikorwa by’ubucuruzi by’urubyiruko birenga 2.000, na byo byongera agera kuri miliyari 5 Frw mu bukungu bw’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!