Mokaddem yabitangarije IGIHE mu kiganiro cyihariye nyuma y’umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe n’itsinda ry’Abanyarwanda batuye muri Niamey, Niger.
Iki gikorwa cyabereye muri Radisson Blu Niamey mu Murwa Mukuru wa Niamey muri Niger, ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gicurasi 2022.
Salim Mokaddem, usanzwe ari umwarimu wa Philosophie muri Kaminuza ya Montpellier, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ari ubwicanyi ndengakamere, bukwiriye guhashywa aho ari ho hose.
Ati “Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda uyu munsi ni urugero rw’abaturage batereranywe, bigatanga ubutumwa bw’uburyo byihutirwa kongera kubasubiza ubuzima tubibuka, twirinda ko bazigera bibagirana na rimwe.”
Yagarutse ku ruhare rw’ingengabiterezo ya Jenoside n’imvugo z’urwango zabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi no mu gihe yakorwaga, zigatambuka ku binyamakuru birimo RTLM.
Mokaddem yavuze ko “Ibyo bikwiriye gutuma twongera gutekereza ku gaciro k’ubuzima, ku ndangagaciro zikwiriye muri politiki n’imyitwarire iboneye.”
Yakomeje agira ati “Ibyabaye mu Rwanda bikwiriye gutuma dutekereza ku mbaraga z’ingengabitekerezo, imbaraga z’amagambo akoreshwa n’uruhare rw’itangazamakuru mu buzima bw’abaturage, politiki no mu mateka.”
Yavuze ko ubu igihangayikishije cyane ari abantu bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, bahakana iyakorewe Abatutsi cyangwa se bagashaka kugoreka amateka kugira ngo bagabanye ubukana bwayo.
Salim Mokaddem yavuze ko guhakana amateka nka Jenoside yakorewe Abatutsi ari “ubugwari bwo kwanga kwemera ukuri.”
Yavuze ko Isi igomba gucungira hafi abo bantu. Ati “Ni uburyo bwo gushaka guhindura amateka no kuyasobanura uko atari. Bivuze ko dusabwa kuba maso haba muri gahunda zijyanye n’amateka, mu bushakashatsi n’ibindi byose bidufasha guhererekanya ayo mateka, twirinda ko habaho kuyagoreka haba mu buryo bwa politiki n’imyumvire.”
Mokaddem yongeyeho ko kurwanya abo bantu bikwiriye kujyana no guhana, binyuze mu bufatanye bw’ubutabera mpuzamahanga.
Ati “Mu bahakana Jenoside harimo abanyabwenge bafite intego yo guhindura amateka n’ukuri kugira ngo bigarure imitima y’abaturage, bagere ku butegetsi. Ni inshingano kwirinda ko baturangaza bikaba byaba intandaro y’ibindi byaha.”
Yakomeje agira ati “Abahakana Jenoside n’ababiba amacakubiri nubwo ari abantu batandukanye ariko bose icyo baba bagamije ni uguhindura amateka bagabanya uburemere n’ukuri kwayo, kuyatesha agaciro ku buryo bishobora gutuma habaho indi Jenoside kuko batumva uburemere bw’ibyabaye.”
Mokaddem yagarutse ku bubi bw’amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bwimbitse nk’umuntu wabimenye rugikubita akabikurikirana kubera akazi yarimo, agaragaza ko Isi idakwiye kongera kuyanyuramo.
Yashimye Leta y’u Rwanda yakomeje gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwasandaye.
Mu ijambo rye yavuze ko ibyo avuga abivuga nkawe kandi nk’intumwa y’umukuru w’igihugu cya Niger, ushima ibyo mugenzi we Paul Kagame yagejeje ku Rwanda nyuma y’aya mateka rukaba ari icyitegererezo muri Afrika.
Yakomeje ati “Ibi si ibintu bisanzwe kubona u Rwanda rw’uyu munsi nk’igihugu cy’icyitegererezo, habayeho gukora cyane no kugira ubuyobozi bwiza.’’
Ikiganiro cyihariye IGIHE yagiranye Salim Mokaddem mu rurimi rw’Igifaransa




























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!