Ubuhamya bwe yabubasangije ubwo yatangaga ikiganiro ku banyeshuri bagera kuri 495 bafashwa na Imbuto Foundantion bari mu ihuriro rya 12 bategurirwa n’uwo muryango mu gihe cy’ibiruhuko.
Niringiyimana yatanze ikiganiro cyibanda ku bukorerabushake ari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu, Murenzi Abdallah.
Uwari uyoboye icyo kiganiro yamubajije aho yakuye igitekerezo cyo guhanga uwo muhanda avuga ko yifuzaga gutanga umusanzu mu iterambere ry’iguhugu cye no gukemura ikibazo abaturage bafite.
Yagize ati “Icyanteye gukora uriya muhanda ni uko abarwayi bawunyuzwagamo bahagera bikabagora kubera ibihuru byari bihari n’inzira imeze nabi. Hari umurwayi bahanyujije bamuhetse bikubita hasi numva ngomba gukora umuhanda bazajya banyuramo.”
Benshi mu banyeshuri bari muri icyo kiganiro bari bateze amatwi bamuhanze amaso mu buryo budasanzwe bigaragara ko bamutangariye kandi bafite inyota yo kumva ibyo ababwira.
Niringiyimana w’imyaka 23 y’amavuko yasobanuye ko ubwo yakoraga uwo muhanda yahuye n’imbogamizi z’abagiye bamwita umusazi ariko ntibyamuca intege kuko yari azi icyo ashaka.
Ati “Dukwiye kwitoza gukora ibyiza tutitaye ku baduca intege.”
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na IGIHE nyuma yo kumva ubuhamya bwa Niringiyimana bagaragaje ko bamwigiyeho ibyiza byinshi.
Bintunimana Christophe yagize ati “Niringiyimana yampaye urugero rwiza ku buryo nanjye numva ngomba kuzashaka igikorwa cyiza nkorera igihugu cyanjye nanjye nkatanga umusanzu mu iterambere.”
Mugenzi we witwa Uwishema Céline ati “Niringiyimana Emmanuel ikintu namwigiyeho ni ukugira umutima mwiza wo gukora ibyiza bituma abanyarwanda bagira iterambere n’imibereho myiza.”
Nyuma yo gukora icyo gikorwa kidasanzwe cyo gukora umuhanda, Niringiyimana yahise amenyekana ku buryo yatumiwe mu birori byo Kwita Izina abana b’Ingagi tariki ya 6 Nzeri 2019.
Ntibyahagarariye aho kuko mu Ugushyingo 2019 yagizwe Ambasaderi wa Airtel.
Yabwiye abanyeshuri ko afite umushinga mugari wo guhanga icyuzi cy’amafi aho akomoka mu Murenge wa Murambi kugira ngo abaturage bajye babasha kubona amafi yo kurya.
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu, Murenzi Abdallah, yabwiye abanyeshuri ko icyo bakwiye kwigira kuri Niringiyimana ari uko gukorera igihugu bidasaba kuba utunze byinshi.
Yagize ati “Kwitanga no gukorera igihugu ntabwo bisaba kuba ufite ibintu byinshi; bisaba umutima mwiza kurenza ibindi byose umuntu yatekereza.”
Niringiyimana yabwiye IGIHE ko ateganya gutangira amasomo yo kwiga gukora imihanda mu buryo bugezweho.
Indi nkuru wasoma: Niringiyimana wamaze imyaka itatu akora umuhanda wa 7 Km yavugishije abakoresha imbuga nkoranyambaga



Amafoto: Niyonzima Moise
TANGA IGITEKEREZO