Dukomeze Imana tuyisengere imuhira, tutazava mu nsengero tujya mu bitaro-Min Shyaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Gicurasi 2020 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasabye abanyarwanda bo mu madini atandukanye gukomeza kwihangana basengera mu ngo zabo, aho kurekurwa bakajya mu nsengero bakazavamo bajyanwa mu bitaro kubera coronavirus.

Minisitiri Shyaka yabitangaje kuri iki Cyumweru mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyatambutse kuri Televiziyo Isango Star, aho yagarukaga ku ngamba zashyizweho zo kwirinda coronavirus.

Tariki 14 Werurwe nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo ko ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi byose bihagarikwa birimo no kujya mu nsengero, kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 30 Mata 2020, yemeje ko bimwe mu bikorwa bikomorerwa abantu bagasubira mu mirimo ariko ibihuriza hamwe abantu benshi nk’insengero n’imyidagaduro byakomeje guhagarikwa.

Minisitiri Shyaka yavuze ko igihe cyo gusubira mu nsengero ku banyarwanda kitaragera hakurikijwe uko icyorezo cyifashe.

Yagize ati “Abayobozi b’amadini n’amatorero iyo gahunda bayumvise vuba , baradufashe turafatanya barabyakira. N’ubu dukomeje gufatanya. Igihe cyo guhurirra mu nsengero dusenga ntabwo kiragera. N’ibihugu byagiye byongera bigasa nk’ibisubira inyuma byagiye bituruka ku kuba baranyereyemo gato bagashaka gufungura insengero hakiri kare cyane.”

Amadini amwe n’amwe yatangije uburyo bwo guterana hifashishijwe ikoranabuhanga, andi akoresha itangazamakuru nka radio na televiziyo mu kugeza Ijambo ry’Imana ku bayoboke babo.

Prof Shyaka yavuze ko abantu bakomeza kubikora gutyo, aho kwishimira gukomorerwa bikazaba ikibazo nyuma.

Ati “Dukomeze Imana tuyisengere imuhira no kuri televiziyo no mu mutima, hanyuma iki cyorezo tugitsinde vuba tuzongere tujye mu nsengero, tutazava mu nsengero tujya mu bitaro.”

Minisitiri Shyaka kandi yakomoje ku bijyanye n’utubari tutarakomorerwa, nubwo kunywa inzoga byo bitabujijwe.

Hari umuturage watanze ubutumwa avuga ko mu bice nka Muhanga hari aho abaturage bari kugura inzoga bajya kuzinywera mu ishyamba bihishe.

Minisitiri Shyaka yavuze ko ayo ari amakosa kandi inzego z’ibanze zikwiriye gukaza ubugenzuzi, icyakora avuga ko ushaka kunywera inzoga iwe ntacyo bitwaye.

Ati “Niba akabari kadashobora kuba mu kabari ntabwo akabari kabera mu ishyamba. Kunywa inzoga ntibujijwe ariko uyinywera mu rugo. Ushobora kuyinywera iwawe rwose ibyo nta cyaha kirimo ariko ikibazo ni uko twavanaho akabari, abantu bakajya bajya guhurira mu ishyamba ugashyira akabari aho kadakwiye. Ibyo ntabwo byemewe n’amategeko.”

Yasabye abanyarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo guhashya coronavirus, birinda gukora ingendo zitari ngombwa byaba ngombwa ko bava mu ngo zabo bakambara agapfukamunwa no guhana intera mu gihe bari mu ruhame.

Kugeza kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi , umubare w’abamaze kwandura coronavirus mu Rwanda wari ugeze kuri 284, muri bo 140 basezerewe mu bitaro.

Minisitiri Shyaka yavuze ko igihe cyo gusubira mu nsengero ku banyarwanda kitaragera hakurikijwe uko icyorezo cyifashe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .