Dufite urubyiruko rutazi ibyo rushaka-Ibyo Apostle Mutabazi abona bihejeje Afurika mu bukene

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Nyakanga 2020 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Apôtre Mutabazi Kabalira Brain yavuze ko kugira ngo Afurika itere imbere nkuko ibyifuza, bizasaba guhindura imyumvire ku rubyiruko rwayo n’uburyo ababyeyi batoza abana babo kuzavamo abasimbura beza.

Apôtre Mutabazi usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo, akaba anaherutse gusohora igitabo “African Poverty is a Choice”, yavuze ko gutera imbere kwa Afurika bizahera ku rubyiruko rwayo ariko bigaterwa n’uburyo rwateguwe.

Yavuze ko ibihugu byateye imbere bihera ku gutegura urubyiruko hakiri kare rukamenya icyo rushaka, ariko ababyeyi bakabigiramo uruhare.

Ati “Dufite urubyiruko rutazi ibyo rushaka, ntabwo azi ngo nzakora iki n’iki, arahuzagurika. Urubyiruko dukeneye umuntu ushobora kunyeganyeza ku bwonko bwabo kuko ikibazo kiri ku bwonko. Nugiye kwiga muri Amerika aragaruka ejo bakamujyana Iwawa, bigaragara ko ubumenyi ashobora kuba abufite ariko ni nka wa mutungo ushyizwe mu ruhago rwangiritse.”

Mutabazi yavuze ko ibihugu byateye imbere usanga ubukungu bwabyo bushingiye kuri sosiyete nini zagiye zishingwa n’imiryango cyangwa abavandimwe, ku buryo bihinduka nk’umurage abana babo bakabategura bijyanye n’ubucuruzi umuryango ukora n’icyerekezo cyawo.

Ibyo bitandukanye ahanini no muri Afurika, aho umwana ajya kwiga yishakisha akarinda arangiza amasomo ataramenya icyo azayamaza.

Ati “Ubundi ubanza kugira icyerekezo, bigahita bigena ikoreshwa ry’igihe cyawe. Ntabwo wamarira umwanya wawe wose mu kureba ababyinisha ikibuno, ngo wirirwe ureba filime nk’ushaka kuba umukinnyi muri Hollywood kandi ubizi neza ko utazakina no mu nyarwanda. Iyo ufite icyerekezo "VISION" uhorana icyo gukora, ubushomeri ntibubaho habaho kubura ubumenyi bukenewe no kubura ibitekerezo "Ideas" by’ubuhanga bigahanga, ukava mu mubare w’abagashaka ukinjira mu mubare w’abagatanga”.

Muri iki gihe akenshi iyo hari ahatanzwe umwanya w’akazi, abakora ikizamini baba benshi cyane. Mutabazi avuga ko ari ikibazo gikomeye kuri Afurika, kuba abenshi baminuje bihutira kujya gusaba akazi aho kugahanga cyangwa kwishyira hamwe ngo bubake ibintu binini mu bumwe no guhuza imbaraga.

Ati “Urubyiruko rukeneye abafashamyumvire, umwe uza akajegeza mu bwonko agasohoramo umwanda akubakamo ibintu bizima. Urubyiruko ubwarwo nirutangire rwirwaneho rwiyubake mu bwonko kuko ababyeyi bo barahuze bashaka amafaranga. Ikindi ruve mu magambo atagira ibikorwa rwemere kugera ku ntego ruvunitse.”

Icyakora Apôtre Mutabazi anenga n’ababyeyi muri Afurika, bumva ko kugaburira umwana no kumujyana ku ishuri bihagije kuri ejo hazaza he.

Ati "Umwana si itungo uvuga ngo ubwo narigaburiye ntegereje umusaruro, umwana umwubakamo imitekerereze n’indangagaciro zo gukunda igihugu, ubutwari, kwigirira icyizere, ubunyangamugayo n’umurimo."

Yavuze ko ubundi umubyeyi yakabaye ajyana umwana we ku ishuri bitewe n’icyo amutegurira kuzaba cyo kijyanye na bwa bucuruzi bw’umuryango, aho kumujyana ngo azirwarize.

Yatanze urugero rwa Sosiyete nka Samsung, Mitsubishi, Daihatsu, n’izindi zubakiye ku miryango kandi zimaze igihe zikomeye, aho abagize imiryango izikomokaho bajya kwiga bashaka ibizatera imbere sosiyete zabo.

Mutabazi yavuze ko iyo ariyo myumvire abanyafurika bakabaye bafite, aho umuryango ugira ubucuruzi bufatika ushingiraho kandi bikaba umurage w’abana babo, bakabibatoza kugira ngo bizakomeze kubabeshaho no mu gihe uwabishinze azaba atagihari.

Imyumvire nk’iyo yo gufatanya no kugira ubumwe nk’umuryango ngo nimara gusakara muri benshi, bizafasha Afurika kugira abantu bahanga akazi aho kugira abagashaka gusa.

Ati “Niba bigeze aho umwana akora muri sosiyete ya se akayiba , biragaragara ko mu bwonko hari ikindi kibazo. Niba bigeze aho ukora muri sosiyete ya mukuru wawe ukayiba, nuko na we uburyo yayubatsemo harimo ikibazo. Sosiyete z’umuryango akenshi iyo abazifite tuganiriye ubona nta cyerekezo ziba zifite. Iyo wa muntu uyiyoboye adahari irasenyuka kuko nta buyobozi buhamye bwubatswe.”

Mutabazi yavuze ko mu gihe kubaka ubucuruzi bushingiye ku muryango bidashobotse, abantu bakwiga kubaka ubucuruzi bushingiye ku buvandimwe-buhangano, nkuko sosiyete nyinshi muri Amerika zimeze nka Apple, Microsoft n’izindi.

Mutabazi yavuze ko mu gihe habayeho kubaka ikintu mu bufatanye kandi mufite intego, biba bigoye ko cyasenyuka kandi bibafasha gutegura n’abazabakomokaho ku buryo bazakomeza kugisigasira "Successor."

Ati “Umucurabwenge w’umuhanga mu miyoborere yaravuze ngo "Gutsinda udasize umusimbura ni ugutsindwa."

Yagiriye inama urubyiruko rwa Afurika kuzamukira kuri iyo myumvire y’ubumwe n’ubufatanye.

Ati “Urubyiruko rwacu nka Afurika nirumenye imbaraga z’ubumwe. Nirumenye kubaka ubushuti butari ubwo kwinezeza, rumenye ngo mfite abantu batanu ntabwo duhuzwa no kuganira gusa, ahubwo twashyira imbaraga zacu hamwe tukubaka ikintu runaka nk’abavandimwe n’ubwo twaba tutava inda imwe”

Apôtre Mutabazi yanasabye abanyafurika kugira imitekerereze ireba ibizima aho guhora batekereza ko ibintu ari bibi cyangwa bitazashoboka.

Ati “Icyo utekereza ni cyo uba cyo. Abantu nibubake mu bwonko bwabo ko ibintu bishoboka.”

Apôtre Mutabazi afite ikigo "INVENT AFRICA" kigamije gutanga inama n’ubujyanama ku mishinga n’ibindi. Bategura inama zigamije gufasha abantu gukuza no kubyaza umusaruro ibitekerezo bibarimo n’ibindi.

Igitabo "African Poverty is a Choice" kiboneka kuri office ya "Invent Africa" ku Kimihurura inyuma y’ahakorera StarTimes cyangwa ugahamagara kuri +250788309513 (WhatsApp) bakakikuzanira aho uherereye, ushobora no kohereza email kuri: [email protected]

Mutabazi kandi ashumbye itorero ryitwa "WISDOM CITY-Kingdom Diplomats" riherereye ku Kinamba ku munara mu mujyi wa Kigali, rifite intego ivuga ngo "Knowledge is power, hardworking is a miracle and love brings access and success".

Apôtre Mutabazi yasabye urubyiruko guhindura imyumvire rukamenya icyo rushaka no gushakisha uburyo bwose bakigeraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .