00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dufite ubushobozi bwo kwirinda, tukarinda n’ibindi bihugu - Brig Gen Rwivanga

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 29 April 2025 saa 10:47
Yasuwe :

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, yagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda ziterwa ishema no gukora ibyananiye amahanga mu kurindira umutekano abaturage, agaragaza ko zifite bushobozi bwo kurinda Abaturarwanda n’abo mu bindi bihugu.

Yabigarutseho ubwo RwandAir n’ibigo biyishamikiyeho byibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagarukaga ku bushobozi bwaranze Inkotanyi aho zari zifite inshingano nyinshi zirimo kurwanya abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi no kurokora abicwaga.

Brig Gen Rwivanga yavuze ko uyu munsi ashimishwa cyane no kubona inkumi n’abasore bashaka kwinjira muri RDF.

Ati “Uyu munsi u Rwanda dufite ubushobozi bwo kwirinda, kurinda umupaka wacu tukarinda n’ibindi bihugu byahuye n’ibibazo nk’ibyacu.”

Brig Gen Rwivanga yavuze ko u Rwanda rufite abasirikare barenga ibihumbi 10 barinda ibindi bihugu nka Repubulika ya Centrafrique, Mozambique, Sudani y’Epfo n’ahandi.

Ati “Ibihumbi 10 ni Abanyarwanda. Akazi kabo ni ako kugira ngo ibyabaye aha bitazaba n’ahandi. Impamvu babikora ni uko twabonye ibyabaye aha, twiyemeza ko bidakwiye kongera kuba. Icyo cyemezo twaragifashe kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agihagazeho.”

Brig Gen Rwivanga yavuze ko kumenya inzira y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi bituma abantu bayisobanukirwa neza bakamenya ubukana bwayo ndetse bagahagurukira kurwanya abayihakana n’abayipfobya.

Yagarutse ku byiciro 10 bya Jenoside, agaragaza ko byabaye mu Rwanda ndetse abantu batangiye kwica no mu myaka ya mbere ya 1994.

Ati “Hari abantu benshi batajya banavugwa bishwe [...], mu 1982 papa yarishwe icyo gihe bamuziza ko ari Umututsi. Ni ikimenyetso kidufasha kwerekana uko amateka yagiye asimburana.”

Brig Gen Rwivanga yavuze ko bibabaje kubona abantu bari mu bihugu bitandukanye birengagiza ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahakana ko itabaye, ahubwo ibyabaye byose bakabitwerera Inkotanyi ko ari zo zateje ibibazo.

Yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside itahagaze kuko ubu ikigaragara no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Hari abashaka ko byongera kuba muri Congo. Ntimwabonye abantu baribwa? Hariya bafite urwango rwo kurya abantu. Urumva urwo rwango, aho umuntu arya inyama y’umuntu.”

Yavuze ko abantu bakwiriye guhaguruka bakarwanya abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigakorwa ahanini hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, ubundi buryo bushingira ku buhamya bw’abarokotse Jenoside, ubuhanzi n’ibindi.

Ati “Ni ngombwa ko twerekana ibyabaye twiyandikira amateka yacu. Birababaje kubona abanyamahanga ari bo bandika amateka yacu kandi dufite impamyabumenyi mu masomo atandukanye.”

Yabwiye urubyiruko ko ari aharwo kwifashisha ubumenyi rufite rukandika amateka, agaragaza ko RDF yo igeze kure yandika amateka yayo, ko hari ubuhamya butandukanye bw’abasirikare bujyanye n’ibyo bahuye na byo bari gukusanya kugira ngo amateka azahoreho.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwirinda, rukarinda n’ibindi bihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .