00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dufite icyizere nk’igihugu kuko urubyiruko muri amashami y’u Rwanda kandi atoshye- Minisitiri Mbabazi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rutanga icyizere nk’uruzagera ikirenge mu cy’ubuyobozi bwiza rufite, arusaba gutangira gutekereza mu buryo bwagutse nk’umuco mwiza rwarazwe n’ababohoye igihugu bakanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu butumwa yagejeje ku basaga 300 biganjemo urubyiruko n’abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’ ribaye ku nshuro ya munani.

Ni ihuriro ryateguwe ku ntego yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk‘urubyiruko, kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

Mu biganiro byatanzwe harimo icyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ikivi cyacu: Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ikigira giti ‘Imizi yo kubaho k’u Rwanda n’urugendo rwacu’.

Nyuma y’ibiganiro byatanzwe n’abayobozi batandukanye, urubyiruko rwashyizwe mu matsinda ruganira ku ngingo zitandukanye ndetse rufata imyanzuro irimo kuba hakenewe gushyirwaho gahunda zifasha urubyiruko kugira ngo bakure bakunze igihugu cyabo.

Hagaragajwe ko hakenewe gukomeza gushishikariza urubyiruko kwirinda gutiza umurindi abashaka gusenya Ubunyarwanda, ahubwo bakaba abahamya b’ukuri no kwerekana ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Mu bindi uru rubyiruko rwagaragaje kandi harimo ko hakenewe gukomeza kwigisha amateka y’igihugu cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu nzego zose. Ikindi bagaragaje ko bakeneye imfashanyigisho mu kwandika, mu buhanzi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo urubyiruko rurusheho kumenya amateka y’igihugu cyabo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo n’ubwo bidashoboka kuyahindura ariko hari byinshi byakorwa n’urubyiruko by’umwihariko kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho kandi ahazaza hakomeze kuba heza.

Ati “Dufite icyizere nk’igihugu cy’uko urubyiruko muri amashami y’u Rwanda kandi atoshye. Urubyiruko muri imizi ikomeye y’u Rwanda, igihugu cyacu gifite ubuyobozi bwiza ariyo mizi ikomeye namwe mukaza kunganira nk’imizi myiza ishoye.”

Yakomeje agira ati “Abarwanya leta y’u Rwanda bazi ko batsinzwe urugamba rw’amasasu, ubu hari ubundi buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga n’ubundi buryo bakoresheje amagambo. Namwe tuzi ko rero muri urubyiruko muri ku mbuga nkoranyambaga ari naho bazabasanga.”

Urubyiruko rw’u Rwanda rwashyiriweho uburyo n’amahuriro atandukanye rwigishirizwamo amateka yaranze igihugu cyabo by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi kandi byiyongera ku kuba mu bihe by’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside isohora buri munsi amakuru agaragaza amateka yaranze Jenoside mu bice bitandukanye ndetse n’ubuhamya bw’abayirokotse.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rufite amakuru ku byabaye mu Rwanda rukwiye kuyifashisha mu gusubiza abakomeje gushaka guharabika igihugu cyabo.

Ati “Nta rwitwazo urubyiruko rwashingiraho ruvuga ko nta makuru rufite, abashaka gusebya igihugu cyacu bari mu mahanga, twe turi hano mu Rwanda ntidukwiye kwicecekera. Nitwicecekera se ni nde uzabivuga? Tukavuga ngo noneho turabakizwa n’iki […] ni nde uzabinyomoza? Simbasaba kuvuga amagambo atari meza, mwakoresha amakuru kandi amakuru murayafite.”

Yakomeje agira ati “Hari abajya ku mbuga nkoranyambaga bagasubiza abo bavuga nabi u Rwanda, bakabikora umunsi umwe, ibiri cyangwa umwaka barangiza bagacika intege, ntimubikore muvuga ko hari ubareba cyangwa uzabahemba, ahubwo bikore nk’inshingano zawe ndetse nk’umuntu ukorera igihugu cye.”

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kugendera ku butwari bw’ababohoye u Rwanda bakanahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi kuko batekerezaga mu buryo bwagutse, bashaka igihugu kizaba icy’abanyarwanda bose kandi bagirira amahirwe angana mu gihugu cyabo.

Yavuze ko kunga ubumwe ari intwaro izafasha. Ati “Nagira ngo ngaruke ku bumwe, iyo dushyize hamwe nta cyatunanira kandi tuzi imbaraga zo gushyira hamwe, zigira ingaruka nziza cyane.”

Ihuriro ‘Igihango cy’Urungano’ ryateguwe Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’ Umuco, Inama y’ Igihugu y’ Urubyiruko, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG n’izindi nzego.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko amahirwe u Rwanda rufite ari urubyiruko rwakuriye mu gihugu kibaha uburere bwiza
Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko gukoresha ukuri kw'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahashya abayipfobya

Amafoto:Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .