Drones zimenyerewe mu gutwara amaraso mu Rwanda ziri kwifashishwa mu kurwanya Coronavirus muri Amerika

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 1 Kamena 2020 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Indege zitagira abapilote ‘Drones’, zimenyerewe mu gutwara amaraso n’imiti ku bitaro bitandukanye mu Rwanda, ziri kwifashishwa mu kurwanya Coronavirus muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho zitwara ibikoresho binyuranye.

Ikigo Zipline gifite Drones zifashishwa mu bikorwa by’ubuvuzi mu Rwanda, ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubuvuzi Novant, mu cyumweru gishize cyatangiye kohereza ibikoresho binyuranye byifashishwa mu kurinda ikwirakwizwa rya COVID-19 muri Leta ya North Carolina iri mu Burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Zipline na Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa, Jean D’Amour Tuyishimire, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu Zipline yifashishwa muri Ghana no muri Amerika mu bikorwa binyuranye byo guhashya icyorezo cya COVID-19, birimo no gutwara ibipimo byafashwe kugira ngo bigezwe aho bipimirwa mu gihe gito.

Ati “Mu Rwanda naho ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima twiteguye gufatanya muri iki gikorwa cyo kurwanya COVID-19. Bimwe mu byo Zipline ifitiye ubushobozi harimo gutwara ibipimo, gutwara inkingo mu gihe zizaba zabonetse ndetse no kohereza bimwe mu bikoresho by’ingenzi ku mavuriro dukorana nayo igihe bibaye ngombwa.”

Tuyishimire yakomeje avuga ko kuba Drones zirimo kwifashishwa mu kurwanya Coronavirus muri Amerika, biri guhesha ishema cyane u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bayikorera.

Ati “U Rwanda ni rwo rwabanje kwerekana ko bishoboka gukoresha ubu buryo bituma n’abandi batinyuka. Muri Amerika naho biraza kwihutisha ubutabazi buhabwa abagizweho ingaruka n’iki cyorezo cya COVID-19.”

Ubufatanye hagati ya Zipline n’Ikigo Novant buzakomeza aho indege za Zipline biteganyijwe ko zazakomeza kwifashishwa mu koherereza imiti abarwayi ku mavuriro atandukanye muri leta zitandukanye zo muri Amerika.

Ni ubwa mbere muri Amerika indege zitagira abapilote za gisivili zemerewe kugenda zikagera aho umuntu aba atazireba (ibizwi nka Beyond Visual line of sight).

Abagize Ikigo gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’Ikirere muri Amerika (FAA) baherutse mu Rwanda gusura Zipline mu rwego rwo kureba uburyo ibikorwa bigenda cyane cyane ibijyanye no kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu.

Urwibutso Fabiola ni we urimo guhugura Abanyamerika ngo gahunda yo kwifashisha Drones mu kurwanya Coronavirus izagende neza. Aya ni amahugurwa ajyanye no gutegura, kugurutsa, no kwita kuri drones ndetse n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu kuzigurutsa no kuzigenzura bikubiye mu byitwa “Flight Operations”.

Iyi ni gahunda isanzweho yo guhugura abakozi bose bashya aho bisanzwe bikorerwa i Muhanga ku bakozi bose bashya ba Zipline baba Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Kuva iyi gahunda yatangira, kuri Zipline i Muhanga hamaze guhugurwa abagera kuri 181 (Abanyarwanda ni 39, Abanya-Ghana ni 90, Abanyamerika n’ibindi bihugu ni 52).

Zipline ikora indege zitagira abapilote (drones) zikoreshwa mu buvuzi. Iki kigo cyashinzwe n’abanyamerika ariko mu Rwanda ni ho hambere cyatangije ibikorwa ku buryo bwimbitse mu 2016. Ubu cyaragutse kigera no muri Ghana no muri Amerika.

Zipline ifite ibibuga by’indege bibiri (Kayonza na Muhanga) ifite abakozi barenga 80 bakora imirimo itandukanye, ikorana n’ibitaro n’ibigo nderabuzima mu turere 18 two mu gihugu. Indege zayo zimaze gukora ingendo zigera kuri 29,286 kuva 2016. Gahunda ihari ikaba ari ukongera umubare w’amavuriro kugera kuri 470 mu mpera za 2021.

Drones zimenyerewe mu gutwara amaraso n'imiti mu Rwanda zirimo no kwifashishwa muri Amerika mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .