Amategeko ateganya ko igitangazamakuru cyemewe n’amategeko ari icyahawe uburenganzira n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC); umunyamakuru wemerewe gukorera ku butaka bw’u Rwanda akaba uwahawe ibyangombwa n’uru rwego.
Gusa hashize iminsi abantu batunga agatoki imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, ndetse hari abadatinya kugaragaza ko mu gihe zakomeza gukoreshwa uko biri ubu byakoreka igihugu.
Aba bashingira ku matiku n’ihangana rizirangwaho, buri wese yifashishije umuyoboro we cyangwa iy’abandi bagahangana bataretse gukururiramo n’abitwa abafana babo.
Mu bice bitandukanye by’igihugu kandi hari abanyamakuru [citizen journalists] babyuka batara amakuru, bakanayatangaza babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, ndetse bamwe bibinjiriza agatubutse. Aba nta mategeko abagenga, batandukanye n’abo ubona kuri televiziyo cyangwa ukabumva kuri radiyo.
Ubushakashatsi ku gipimo cy’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda bwa 2024 bugaragaza ko kiri kiri kuri 76,7% kivuye kuri 80,6%.
Mu bipimo byagaragajwe, igifite amanota make ni ubushobozi n’ubunyamwuga bw’itangazamakuru biri ku gipimo cya 60,7%.
Ubwo RGB yagezaga raporo y’ibikorwa ya 2023/2024 n’ibizakorwa mu 2024/2025 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, kuri uyu wa 29 Ukwakira 2024, Depite Nizeyimana Pie yagaragaje ko itangazamakuru ryahinduye isura muri iyi minsi kubera urunyurane rw’abaryinjiramo uko bukeye n’uko bwije bagatangaza ibyo bashatse batitaye ku ngaruka zabyo.
Ati “RGB ifite inshingano zo guteza imbere itangazamakuru ariko ubu aho Isi igeze, itangazamakuru rikomeza guhindura isura aho nanjye ubu aho nicaye aha nshobora guhita mfungura umuyoboro nkatangira gutangaza amakuru mu buryo bumwe cyangwa ubundi ntitaye ku ngaruka z’ibyo ntangaza nk’uko mujya mubibona kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga hagamijwe kongera umubare w’abareba. Murakora iki ngo habeho guha umurongo ntarengwa ibyo bitangazamakuru bifungura ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bitazavaho bitandukira bikangiza umuturage wacu w’umunyarwanda.”
Depite Nizeyimana asanga abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye gutangira gusoreshwa ku byo binjiza.
Ati “Ubundi mubona mute izi mbuga nkoranyambaga zikorera amafaranga zisoreshejwe cyane ko bifashisha ibikorwa remezo by’igihugu cyacu?”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard yatangaje ko ubusanzwe RGB idafite inshingano yo kugenzura ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ariko ngo politike y’itangazamakuru iri gutegurwa izabiha umurongo.
Ati “Ntabwo bisanzwe biri mu nshingano za RGB kureba uko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abantu bwite ku giti cyabo ariko turizera ko politike nshya y’itangazamakuru izazitangaho umurongo. Kugeza ubu imbuga nkoranyambaga zihabwa umurongo hashingiwe ku mategeko asanzwe areba ibyatangajwe, kurengera abana, ingengabitekerezo [ya Jenoside] inzego zibishinzwe zikaba ari zo zibikurikirana.”
“Dufite n’iyo gahunda muri iyo politike nshya y’itangazamakuru ko twazanabiganira n’izindi nzego bireba kugira ngo hamenyekane neza uko ubwo bucuruzi bwo ku mbuga nkoranyambaga bukora.”
Kugeza ubu mu Rwanda hari itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ririmo ingingo zihana abatangaza cyangwa bakwirakwiza amakuru y’ibihuha, abatangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!