Dr Usta Kaitesi yakomoje ku nyungu abanyamakuru bazakura mu kugana ikigega bishyiriyeho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ugushyingo 2019 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yeretse abanyamakuru inyungu bafite mu kugana ikigega bishyiriyeho cyo kuzigama no kugurizanya kuko uretse kubafasha mu iterambere ahubwo bizanakomeza kubaka ubumwe bwabo.

Ikigega cy’Iterambere ry’Abanyamakuru (MDF) cyatangijwe n’abanyamakuru bagamije kwishakamo ibisubizo no kwiyubakira ubushobozi dore ko ababarizwa muri uru rwego rw’itangazamakuru bakunze kugaragaza ikibazo cy’ubushobozi nk’ikirukoma mu nkokora.

Igitekerezo cyo gushyiraho ikigega cyo kwizigama no kugurizanya cy’abanyamakuru, cyaganiriweho mu itorero cy’abanyamakuru rizwi nk’Impamyabigwi, rimaze gutozwamo ibyiciro bitatu.

Impamyabigwi zihurira mu bikorwa bitandukanye birimo ibyo gufasha abatishoboye, gusura abarwayi n’ibindi birimo no kwidagadura.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Ikipe y’Impamyabigwi FC yakinnye na Vision 2020 FC y’abayobozi, mu mukino wari mu myiteguro y’ibirori byo kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru biteganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre ku wa 8 Ugushyingo 2019.

Uyu mukino warangije Vision 2020 FC itsinze Impamyabigwi FC ibitego 3-1, inegukana igikombe ku nshuro ya mbere muri eshatu zahuje amakipe yombi.

Mu muhango wo kuyihemba, Dr Usta yavuze ko abanyamakuru nibagira ikigega icyabo nta kabuza kizakomera kandi kigatanga umusanzu ukomeye mu kubaka itangazamakuru n’abarikora mu Rwanda.

Ati “Inzira ya mbere y’igisubizo ni uko abanyamakuru ubwabo bakigira ikigega cyabo, abashoboye bose bakaza muri icyo kigega, aho bakorera mu nzu zitandukanye bakagerageza kukizamo kugira ngo bizigame ariko nabo bubake ubumwe bwabo.”

Yanaciye amarenga ko mu biganiro yagiranye na Bernard Makuza wahoze ari Perezida wa Sena ubarizwa muri Vision 2020 Fc, iki kipe ishobora kuzatera inkunga ikigega cy’abanyamakuru.

Ati “Ubufatanye bushobora kurenga no mu kibuga. Muri uyu mwaka abanyamakuru bafunguye ikigega cy’ubufatanye, kubera ko mubareberera muri byinshi, nimugera mu mibare yanyu nk’ikipe mugasanga mufatanya kenshi mukwiye kugira umusanzu mutanga mu kigega cyayo, abanyamakuru bazabishima cyane.”

Kugeza ubu abanyamakuru bamaze kwitabira Itorero babarirwa muri 354, mu gihe abakorera mu Rwanda bafite ikarita y’umwuga basaga 900.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, MHC, Peacemaker Mbungiramihigo, yavuze ko iki kigega kizafasha mu gukemura bimwe mu bibazo birimo ibijyanye n’imibereho.

Ati “Ni icyerekezo cyiza bafashe, ni intego nziza izadufasha gukemura bimwe mu bibazo cyane cyane iby’imibereho itaragera ku rwego rushimishije mu bitangazamakuru bitandukanye kuko abahembwa si bose, abafite amasezerano y’akazi, ubwiteganyirize bw’abakozi n’ukwizigama ntabwo ari bose.”

Yakomeje ati “Ikigega ubwacyo ni imbaraga abanyamakuru ubwabo bashyize hamwe. Umusanzu umwe azajya atanga buri kwezi uko yaba angana kose bizarushaho gutuma kigira imbaraga zishingiye ku mari shingiro n’izishingiye ku bafatanyabikorwa. Ku buryo umuntu yabona inguzanyo agakora imishinga itandukanye.”

Mbungiramihigo yavuze kandi ko n’inzego zitandukanye zishobora gutegura amafaranga yo gushyigikira iterambere ry’itangazamakuru zishobora kujya ziyanyuza muri icyo kigega.

Muri Nyakanga 2017, Prof Shyaka Anastase wayoboraga RGB, yemeye ko uru rwego rutanga miliyoni 3 Frw ndetse muri Werurwe uyu mwaka, Dr Kaitesi nawe yemera izindi ebyiri, zujuje miliyoni 5 Frw, Urwego rw’Imiyoborere rwashoye mu gushyigikira MDF.

Kugeza ubu Ikigega cy’Iterambere ry’Abanyamakuru cyamaze kubona komite nyobozi, hashyizweho amabwiriza n’amategeko akigenga ndetse hanatangiye gukorwa ubukangurambaga ngo abafite ibitangazamakuru, abanyamakuru n’abandi bafite aho bahuriye naryo batangire gushyiramo imisanzu y’ubwizigame.

Imisanzu y’abanyamuryango ni hagati y’ibihumbi 2 Frw n’ibihumbi 10 Frw ku kwezi. Umuryamuryango ni ufite ikarita y’itangazamakuru yatanzwe n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC).

Ni umukino watangiye abakinnyi n’abafana bafata umunota umwe wo guha icyubahiro umunyamakuru Rwasa Jérôme witabye Imana mu kwezi k'Ukwakira 2019
Umukino wahuje Impamyabigwi FC na Vision 2020 FC wabaye ku wa 2 Ugushyingo 2019. Wateguwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru (ARJ)
Umukino wahuje amakipe yombi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC, Peacemaker Mbungiramihigo, yavuze ko icyumweru cyahariwe itangazamakuru kizasozwa hizihizwa Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru, haganirwa ku iterambere ry’itangazamakuru no gutanga ibihembo ku banyamakuru, inkuru n’ibiganiro byahize ibindi
Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yashimye intambwe abanyamakuru bateye yo kwishyira hamwe
Abakinnyi ba Vision 2020 FC bari bafite akanyamuneza nyuma yo kwegukana igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .