00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Ugirashebuja yakemanze ishingiro ry’amanota ahabwa abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 10 September 2022 saa 04:22
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze badakemura ibibazo by’abaturage nyamara bagahabwa amanota meza mu mihigo.

Ubu butumwa yabutangiye mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 9 Nzeri 2022, mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage.

Mbere y’uko umwaka w’imihigo utangira buri mukozi asinyana n’umuyobozi we imihigo y’ibyo azakora muri uwo mwaka.Iyo umwaka urangiye buri mukozi ahabwa amanota bigendanye n’uko yesheje imihigo yahize. Ayo manota ni yo ashingirwaho mu gutanga agahimbazamusyi ku bakozi ba Leta no kubazamura mu ntera ntambike.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yagaragaje ko atumva impamvu abakozi ba Leta mu mihigo bagira 100%, nyamara uruzinduko Perezida wa Repubulika aherutse kugirira mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba rwaragaragaje ko hari ibibazo byinshi abayobozi b’inzego z’ibanze bakira ntibabikemure.

Ati "Nta serivisi nziza idakemura ibibazo by’abaturage, serivisi nziza tuyirebere mu gukemura ibibazo by’abaturage."

Dr Ugirashebuja yanenze imvugo ikunze gukoreshwa n’abayobozi aho babwira abaturage ngo tuzabakorera ubuvugizi, agaragaza ko umuyobozi wakiriye ikibazo cy’umuturage akwiye guhita agikemura cyangwa agahamagara urwego kireba, umuturage akahava abonye igisubizo cyangwa ikibazo cye gihawe umurongo.

Ati "Iyo ari ugukorera abantu ubuvugizi bigarukira mu kuvuga ikibazo gusa ariko ntukurikirane kureba niba cyarakemutse. Mwarabibonye Umukuru w’Igihugu hari ibibazo yabajiwe yarigeze kubibazwa, kubera ko abayobozi bataherekeje umuturage ngo barebe niba ikibazo cye cyarakemutse".

Yagaragaje ko hari abayobozi n’abakozi ba Leta babazwa impamvu batakemuye ikibazo cy’umuturage, bakihutira kuvuga ko bagiye kugikemura aho kugaragaza imbogamizi bahuye na yo yatumye icyo kibazo kidakemuka.

Mu kwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage, abakozi ba RIB bari kuzenguruka mu turere twose bakira ibibazo by’abaturage.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col. Janot Ruhunga yavuze ko buri mwaka bagira ukwezi ko gusanga abaturage bakumva ibibazo byabo bakanabikemurira aho batuye.

Ati "Umusaruro twiteze muri uku kwezi, ni uko ibibazo bishoboka biri mu baturage bizakemuka, ibidakemutse dukomeze tubikurikirane kugeza bikemutse.”

Ibikorwa by’ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage bimaze gukorwa mu turere dutatu. Mu Karere ka Nyabihu RIB yakiriye ibibazo 36, Rubavu yakiriye ibibazo 26, Rutsiro yakiriye ibibazo 81.

Mu bibazo RIB yakiriye higanjemo ibya ba rwiyemezamirimo batishyura abaturage ibyabo byangijwe n’iyubakwa ry’ibikorwaremezo n’ibirebana n’irangamimerere.

Abayobozi n'abakozi ba Leta basabwe kujya bagaragaza impamvu yatumye ikibazo kidakemurwa aho kwihutira kuvuga ngo tugiye kugikemura
Abayobozi b'inzego z'ibanze basabwe gukemura ibibazo by'abaturage aho kubabwira gusa ngo tuzabakorera ubuvugizi
Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel hamwe n'abandi bayobozi barimo uwa RIB (ibumoso) na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .