Dr Tugilimana Musa wari inzobere mu kubaga yitabye Imana

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 Kanama 2020 saa 03:12
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi kimwe n’abandi bamenye Dr Musa Tugilimana wari umuganga w’inzobere, babajwe cyane n‘inkuru y’itabaruka rye ku myaka 77.

Tugilimana arangije amashuri yisumbuye muri Collège ya Christ-Roi i Nyanza, yize muri Kaminuza y‘u Rwanda i Butare, icyo gihe yari ni umukinnyi w’umuhanga mu ikipe ya Rayon Sport. Kubera kwitwara neza mu kibuga yaje guhembwa gukora amahugurwa mu buvuzi mu Bubiligi, mu myaka ya 1960.

Mu gihe yigaga mu Bubiligi, yagezweho n’ibyaberaga mu Rwanda muri icyo gihe, ashaka kwirukanwa kenshi kubera impinduka za politiki zariho zibera iwabo, ariko agira amahirwe akomeza kwiga mu buryo bugoranye, ariko ararangiza.

Umwe muri bagenzi be bakuranye, banakoranye umwuga w’ubuvuzi, yagize ati "Dr Tugilimana yari Umuganga ufite ubushobozi mu byo bita ’Chirurgiens en Cœlioscopie abdominale’ n’amahurwa mu bijyanye n’indwara z’abagore (Gynécologie) na Urologie. Ibi yabikoranaga ubuhanga n’ubwitange bufitwe na bake. Uretse mu Bubiligi yakunze gukorera no mu Bufaransa, mbuze inshuti, umuvandimwe."

Dr Tugilimana wari umaze imyaka igera kuri 45 akorera ubuvuzi bwo kubaga indwara zirimo na kanseri mu Bubiligi no mu Bufaransa, yaje gufata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda ngo abe ariho akorera, nyuma y’ingendo yagiye akorera mu gihugu cye guhera mu 2007, zari zigamije kubaga abadafite ubushobozi.

Icyo gihe yakoranaga n’umuryango witwa Medecin Sans Vacances, aho yazaga mu Rwanda kabiri mu mwaka, mu bitaro bya Kabgayi n’ibya Kibagabaga. Mu Bubiligi yakoreye igihe kinini "Hôpital la Madeleine de Ath", afite n’ivuriro ryigenga yakiriragamo abarwayi

Muri iyi minsi yakoreraga ubuvuzi mu ri Hopital La Croix du Sud, rizwi nko kwa “Nyirinkwaya,” riherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Mushiki wa Tugilimana, Mukakimenyi Kitoko, yagize ati "Musaza wanjye Imana imuhe iruhuko ridashira, ibikorwa bye bigaragaza umuhanga yari we, gukunda abandi akiyibagirwa."

"Bamujyana kwa muganga yabazaga uko abarwayi be bameze, ko ashaka gukira vuba akajya kubafasha, ariko Imana yahisemo kumwisubiza ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2020."

Dr Tugilimana ni umwe mu bababaye mu buyobozi bwa CRB (Communauté Rwandaise de Belgique) mbere yuko ihinduka DRB-Rugali, yitabiraga ibikorwa byinshi bihuza abanyarwanda, akaba umuntu wicisha bugufi kandi uhora agira inama abato.

Dr Tugilimana asize Abana bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri.

Dr Tugilimana Musa wari inzobere mu kubaga yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .