00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Tedros uyobora OMS yatunguwe n’uburyo mu Rwanda abagenda kuri moto bose bambara Casque

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 June 2022 saa 12:06
Yasuwe :

Burya koko uwambaye ikirezi ashobora kuba atamenya ko cyera. Si rimwe si kabiri ugenda mu muhanda ukabona umumotari n’umukiliya barimo gushwanira kwambara ingofero ikingira umutwe izwi nka casque.

Rimwe na rimwe uzasanga umugenzi yanze kuyambara ariko umumotari nawe akamubera ibamba ko adashobora gutwara umugenzi utayambaye cyane ko bihanwa no mu mategeko y’umuhanda kuko uba ushyira ubuzima bw’umugenzi mu kaga.

Hari mu gitondo kimwe ngiye mu kazi mbona umumotari wahanaguye moto ye rwose yiteguye gutwara abagenzi, aho ku muhanda hari umukobwa nawe wasokoje umusatsi we neza yiteguye kujya mu kazi ubanza ariko yarakoraga mu biro runaka.

Icyantunguye kuri uwo munsi ni uko yateze moto ariko ukabona ko adashaka kwambara casque kuko we yavugaga ko iza kumwicira uburyo yasokojemo umusatsi we mu gihe motari yamubwiraga ko bitemewe kumutwara atayambaye, ubwo nanjye narahagaze ngo nze kureba amaherezo y’izo mpaka.

Nyuma y’iminota myinshi bacyocyorana umukobwa yaje kuva ku izima yemera kuyakira ariko ayambara atayambaye kuko yasaga n’uyitwariye hejuru y’umusatsi yirinda ko imwangiriza insokozo.

Kwambara Casque, abanyarwanda babifashe nk’ihame ndetse ntibumva ko hari uwagenda kuri moto atayambaye. Gusa ariko icyo wamenya si ko hose bimeze ndetse uzabibwira nuko ari kimwe mu bitungura abanyamahanga bageze mu Rwanda.

Urugero ni Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Tedros Adhanom Gheubreyesus uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya CHOGM.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter bwaherekejwe n’amashusho afite amasegonda atanu agaragaza abamotari bagenda mu muhanda batwaye abagenzi muri Kigali mu muhanda w’i Remera hafi ya KFC, yavuze ko bitangaje kubona abagenzi bambaye izi ngofero.

Ati “Umutekano wo mu muhanda no kurinda ubuzima. Birashimishije kubona buri muntu wese kuri moto yambaye ingofero ikingira umutwe (Casque)”.

Tedros yanitabiriye inama yagarukaga ku guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, aho yagaragaje ko ibihugu bikwiye guhagurukira rimwe bigaharanira kurwanya izi ndwara.

Uyu muyobozi kandi yanitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku kurwanya maralia yabereye i Kigali ndetse n’izindi nama zitandukanye zishamikiye kuri CHOGM iri kubera mu Rwanda.

Undi wagaragaje ubudasa bw’u Rwanda ni uwavuye muri Cameroun, Kungaba Fongih Leonel ubwo yaganiraga na IGIHE yavuze ko akigera mu gihugu yatunguwe no kubona abantu bose bambaye Casque.

Yakomeje agira ati “Ni inshuro ya kane nari mpageze ariko uko ngeze mu Rwanda nsanga hari impinduka zidasanzwe zigaragaza iterambere. U Rwanda ni igihugu cyiza kandi gitekanye, kiri no mu bihugu biri gutera imbere mu buryo bwihuse.”

Yakomeje agira ati “Nkigera mu Rwanda natunguwe no gusanga abantu bose bagenda kuri moto baba bafite ingofero zirinda umutwe (casque) yaba abagenzi n’abamotari nyirizina kandi ni ibintu biboneka hake, rero birashimishije kuko umuntu aba arinzwe.”

Ubusanzwe casque ni ingenzi ku bari gukoresha umuhanda bw’umwihariko kuri moto no ku magare kuko irinda umuntu kwangirika no gukomereka mu mutwe bikabije mu gihe habayeho impanuka itunguranye.

Mu by’ukuri ntabwo irinda umuntu kuba atakora impanuka ariko iyo uyambaye ikugabanyiriza ibyago byinshi byo kuba wakomereka bikabije ari na yo mpamvu inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Rwanda zishishikariza abantu kuzambara igihe bari ku binyabiziga zagenewe.

Dr Tedros yatunguwe kandi ashimishwa no kubona mu Rwanda abagenda kuri moto bambara casque
Buri mugenzi ategetswe kwambara casque

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .