Abo bantu bashyizweho n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.
Rivuga ko Richard Sezibera ari Intumwa yihariye ya Commonwealth ishinzwe Uburezi n’Ubuzima. Riti “Azibanda ku bikorwa bigamije kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) zijyanye n’ubuzima hamwe n’imibereho myiza (SDG3) n’ireme ry’uburezi (SDG4).”
Dr Sezibera ni umuganga wabyigiye, yabaye Visi Perezida w’Inama Rusange ya OMS, anaba kandi Perezida wa Komite Nyafurika ya OMS. Yabaye mu nzego z’ubuyobozi z’Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe Inkingo, GAVI (Global Alliance for Vaccine).
Yabaye Intumwa yihariye (Special Envoy) ya Perezida Kagame mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu 1995 kugeza mu 1999, Umusenateri kuva mu 2016 kugera mu 2018 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Ugushyingo 2019 ari nawo mwanya w’ubuyobozi aheruka mu Rwanda.
Dr Sezibera yahagarariye u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Argentine, Mexique na Brésil. Yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, kuva mu 2011 kugeza mu 2016.
Usibye ubuyobozi na dipolomasi, yanabaye umusirikare. Amashuri ya Gisirikare yanyuzemo amenshi ni ayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri leta zitandukanye nka Rhode Island, California, Florida n’ahandi.
Dr Richard Sezibera ni umugabo w’igikwerere wavutse ku wa 5 Kamena 1964, arubatse, afite abana batanu.
Abandi bagizwe Intumwa zihariye za Commonwealth harimo nka Justin Munday washinzwe ibijyanye n’Imihindagurikire y’Ikirere hamwe n’Ibidukikije; Prof Praja Trevedi washinzwe Ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere rirambye na Anne Wafula washinzwe Ubwuzuzanye mu mikino.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!