Dr. Habimana yari asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mategeko agenga ubucuruzi (Business Law) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’iy’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko.
Kuwa 14 Mutarama 2022 nibwo yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko yahawe PhD nyuma yo gusobanura ubushakashatsi yakoze ku ngaruka z’uguhangana mu bijyanye n’imisoro mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Harmful Tax Competition in the East African Community).
Today I was promoted by Prof. Dr. Henk Vording and Prof. Dr. Sjoerd Douma and received a Ph.D from the world's prestigious Leiden Law School of the Leiden University after defending my thesis on Harmful Tax Competition in the East African Community. Many thanks to the doctorate pic.twitter.com/VbYJKRjzgX
— Dr Pie Habimana (@PieHabimana) January 13, 2022
Dr. Habimana ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2010 aho yigisha mu ishuri ry’amategeko (School of Law), akigisha no mu ishuri riteza imbere amategeko (ILPD).
Ni umuyobozi w’ikigo gitanga serivisi z’amategeko mu bijyanye n’ubucurizi cya AmiLex Chambers, akaba Visi Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Law Society) ndetse ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (Rwanda Bar Association) n’iya Cogebanque.
Dr. Habimana Pie kandi ni umwe mu bagize Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC). Atanga ubujyanama mu bijyanye n’amategeko mu bucuruzi ndetse yakoze ubushakashatsi bwinshi ku byerekeye amategeko agenga imisoro muri EAC.
Mu bamushimiye harimo Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ribamo ishuri ry’amategeko, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo ndetse n’abarimu batandukanye ba Leiden University.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!