Dr Nteziryayo yavuze ko guhangana na ruswa nini ari nko kurwanya inyamaswa y’inkazi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 10 Gashyantare 2020 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin, yagaragaje ko kurwanya abantu barya ruswa nini bisaba ubufatanye bukomeye bwa buri nzego, ibintu agereranya no kurwanya inyamaswa ikomeye y’inkazi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu kiganiro n’abanyamakuru, aho kuva kuri uyu wa 10 - 14 Gashyantare 2020, hari icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko ku nshuro ya 10.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ivuga ko “Ruswa ni icyaha kitihanganirwa. Yigendere kure.”

Kimwe mu bibazo byagarutsweho muri iki kiganiro, ni raporo ngo zikunze kujya ahagaragara zivuga ku bagaragaweho na ruswa, ugasanga abazirimo ari ababa baragaragaweho na ruswa nto gusa.

Dr Nteziryayo avuga ko kurwanya icyaha cya ruswa muri rusange ari uruhare rwa buri wese, gusa byagera kuri ba bandi barya ruswa nini bikaba akarusho.

Ubutabera bw’u Rwanda bugaragaza ko uretse kuba kurwanya aba bantu bisaba ubufatanye bukomeye, ngo banafite amayeri menshi harimo n’uko usanga bamwe bagenda bandikisha imitungo yabo ku bantu bo mu miryango n’ibindi.

Dr Nteziryayo yavuze ko ruswa nini itarwanywa n’urwego rumwe ahubwo bisaba ubufatanye.

Yagize ati “ Ngira ngo mu cyumweru gishize hari inyandiko zagiye hanze zigaragaza ko kurwanya ruswa nini ari nko kuba warwanya ikintu cy’ikinyamaswa kinini cyane cy’inkazi. Iki kinyamaswa kinini ntigihigwa n’umuntu umwe, niyo mpamvu dukomatanya imbaraga zose buri muntu wese bifitiye akamaro akagihagurukira kuko kimunga ubukungu bw’igihugu.”

“Ariko tugomba kureka gukomeza kwitana ba mwana, hari igihe umucamanza arekura umuntu, gusa tugomba kwibaza ngo ese uwo mucamanza ni we udashaka ko turwanya ruswa? Niba atabishaka kubera inyungu ze bwite, ubwo dufite inzego zabugenewe zigomba guhangana nacyo.”

Dr Nteziryayo yavuze ko bidakwiye ko abantu bakomeza kubona umuntu agira umutungo udasanzwe ngo bakomeze kumurebera gusa.

Yatanze urugero rw’uburyo mbere yo aba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yabanje gusabwa kugaragaza umutungo afite, kugira ngo na nyuma azagenzurwe.

Ati “Njya kwinjira muri uyu murimo ikintu cya mbere nabonye ni uko bambwiye ko mpawe iminsi 15 kugira ngo mbe nagaragaje umutungo mfite, noneho bazajye babigenzura buri gihe nibanabona ku byerekeranye n’umushahara mpembwa bidahuye, bafite ingamba kugira icyo kintu bagikurikirane.”

Avuga ko hari bamwe bagaragarwaho n’ibimenyetso bidasobanutse by’ubukungu bafite, ugasanga abantu barabyumva gutyo bakabifata mu buryo bworoshye, kubera ko wenda uwo muntu afite imirimo ifitanye isano no gutanga amasoko ya leta.

Dr Nteziryayo yavuze ko ibi ari ibintu biba bigomba guhagurukirwa.

Kuva mu 2005 kugeza mu 2019, abacamanza n’abakozi b’inkiko 47 bahamijwe icyaha n’inama nkuru y’ubucamanza, bafatirwa ibihano biteganyijwe n’amategeko.

Umushinjacyaha wa Repubulika, Havugiyaremye Aimable na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin, baganira n'abanyamakuru
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo Faustin, yavuze ko kurwanya abanyereza imitungo myinshi bisaba imbaraga zikomeye
Umuyobozi ushinzwe Ubugenzacyaha no kurwanya ruswa mu Rwego rw'Igihugu rw'Imfungwa n'Abagororwa (RCS), SP Nyandwi Athanase, yitabiriye iki kiganiro
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Karihangabo Isabelle, yatanze ibitekerezo muri iki kiganiro
Inzego zitandukanye zitabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru

Amafoto: David Livingstone


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .