Dr. Olivier Nsengimana waherukaga kwegukana igihembo n’ubundi mu bitangwa na Whitley mu 2018, kuri iyi nshuro yahawe igihembo kizwi nka Whitley Gold Award gifite agaciro k’amapawundi 100.000 ni ukuvuga hafi miliyoni 190 Frw.
Dr Nsengimana wabaye umuganga w’ingagi yatangije Ikigo kirengera Inyamaswa zo mu Gasozi (RWCA) mu 2014 nyuma yo kubona ko hari iziri gucika zirimo n’imisambi.
Yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima binyuze muri uwo mushinga yatangiye benshi batumva neza.
Yagize igitekerezo cyo gutanga umusanzu we mu kubungabunga imisambi kubera iyapfuye bayihiga, iyagejejwe mu ngo z’abantu igakatwa amababa bigatuma itisanzura uko bikwiye n’indi.
Dr. Nsengimana yabwiye BBC ko iki gihembo kizamufasha kongera imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kandi ko gisobanuye byinshi kuri we.
Ati “Kwakira iki gihembo cya Whitley Gold Award ni ibintu bikomeye kuri twe.”
Yagaragaje ko kuri ubu umubare w’imisambi yo mu gasozi mu Rwanda imaze kuba myinshi kuko iri kurenga 1000 mu gihe yatangiye icyo gikorwa hari imisambi 300 gusa.
Yavuze ko yabigezeho afashijwe no gukora ubukangurambaga bugera hirya no hino mu gihugu bashakisha kandi babarura imisambi n’izindi nyamaswa zo mu gasozi ziri mu kaga kugira ngo zirusheho kwitabwaho.
Ubwo bukangurambaga bukorwa mu buryo butandukanye hari n’igihe hifashishwa siporo nk’imikino y’umupira w’amaguru n’isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Umusambi race’ ribera mu gishanga cya Rugezi kibarizwamo ¼ cy’imisambi yose yo mu Rwanda.
Dr. Nsengimana yerekana ko nk’umuntu wakuriye mu bice by’icyaro yakuze akunda imisambi kandi ari nacyo cyamuteye gutangira ibikorwa byo kuyirengera kuko yabonaga iri gukendera.
Nyuma yo kubona ko umushinga we uri gutanga umusaruro, Olivier Nsengimana yagaragaje ko afite gahunda yo kwinjira mu mikoranire n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba nka Uganda, Tanzania n’u Burundi.
Biteganyijwe ko nibura ubukangurambaga buzakorwa muri ibyo bihugu bitatu ku mikoreshereze iboneye y’ibishanga n’akamaro kabyo ku buzima bwa muntu no ku rusobe rw’ibinyabuzima buzagera ku bantu 80000 buri mwaka.
Abandi bahawe ibihembo na Whitley harimo Farina Othman wo muri Malaysia, Andres Link wo muri Colombia, Reshu Bashyal wo muri Nepal, Yara Barros wo muri Bresil, Federico Kacoliris, Rahayu Oktaviani wo muri Indonesie.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!