Dr Nsanzimana yasobanuye impamvu abana bafite imyaka ibiri bagomba kwambara agapfukamunwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko ubushakashatsi bugaragaza ko umwana ufite imyaka ibiri ashobora kwambara agapfukamunwa, hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Mu minsi ishize nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ibihano ku barenga ku mabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, aho umuntu wese utambara agapfukamunwa cyangwa utakambara uko bikwiye, acibwa 10 000 Frw.

Muri ayo mabwiriza, igihe utambaye agapfukamunwa ari umwana ufite imyaka iri hejuru y’ibiri, umubyeyi we cyangwa umurera azishyura 10 000 Frw.

Ni ingingo yateje impaka nyinshi ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rivuga ko umwana wambara agapfukamunwa ari ufite imyaka itanu.

Dr Nsanzimana yabwiye TV 1 ko izo mpaka nabo bazibonye, ariko “impaka nziza ni izishingiye ku bushakashatsi, buri muntu akanasobanura icyo azi, kugira ngo atayobya n’abandi.”

Yavuze ko agafukamunwa na kera kahozeho, kagakoreshwa mu kwirinda ibyorezo byinshi byishe abantu.

Yakomeje ati “Impamvu imyaka ibiri ariyo ishingirwaho n’ubushakashatsi ni uko, icya mbere umwana muto aba ataramenya neza gusohora umwuka no kuwinjiza, atabivangavanga, adasobwa. Ku myaka ibiri rero nibwo bigaragara ko icyo cyo gusohora umwuka no kuwinjiza nta gusobwa n’icyo aricyo cyose ku mwana, kiba cyizewe. Ushobora gushingira ku bindi bintu ukazamura iyo myaka, ariko ntushobora kugira icyo ushingiraho icyo aricyo cyose ngo uyigabanye.”

Dr Nsanzimana yavuze ko hari abagerageje kuzamura imyaka yo kwambara agapfukamunwa kubera ko wenda kataboneka cyane, ariko ngo abana nubwo bataremba iyo bahuye na COVID-19 hagendewe ku bushakashatsi buhari, bashobora kuyikwirakwiza.

Yakomeje ati “Abana mu by’ukuri iyo ureba, iyo bavuga n’iyo bakina, amacandwe n’iki, biba bisohoka cyane kurusha n’abantu bakuru. Icyo rero ni ikimenyetso cyerekana ko kutambika umwana agapfukamunwa, mwirirwanye, yicaye muri bus arimo kwivugira, aracira ibyo acira byose ku ruhande, wowe ushobora kuba ukambaye wifitiye COVID-19 na we warayimwanduje, noneho na we akayanduza abandi. Ako gapfukamunwa rero karacyakenewe.”

Nubwo OMS ivuga imyaka umwana w’imyaka itanu ari we wambara agapfukamunwa, Dr Nsanzimana yavuze ko itanga amabwiriza rusange, ashobora kunozwa bitewe n’ibibazo biri mu gihugu runaka.

Yatanze urugero ku rindi bwiriza rya OMS rivuga ko nyuma y’ibyumweru bibiri (iminsi 14) ushobora kurekura abantu bavurwaga COVID udakoze ikindi gipimo na kimwe, ndetse ngo hari n’aho bavuga ko igihe bigoranye, hajya hapimwa abantu bafite ibimenyetso gusa.

Dr Nsanzimana yakomeje ati “Bo bareba ishusho y’isi yose. Hari ibihugu bipima, hari ibidapima ntibinabibashe, hari n’ibihugu bizi gupima cyane hari n’abatabyitayeho. Bo rero batanga amabwiriza ari rusange, ni iki gishoboka, ese abo bana bagendana na bande, bava he, nibyo hari ibyo OMS ivuga, ariko ibihugu bikanashyiraho amabwiriza yabyo bishingiye ku bushakashatsi mu by’ukuri hashingiwe ku miterere ya muntu.”

Kugeza ubu ngo abantu agapfukamunwa kabangamira ni babiri gusa, ari nabo batemerewe kukambara: Ni umwana uri munsi y’imyaka ibiri n’umuntu ufite uburwayi bwatuma umwuka winjira mu gapfukamunwa uba utamuhagije, kandi nabyo biba byarasuzumwe na muganga.

Dr Nsanzimana yavuze ko hari n’ibigo byinshi bishinzwe ubuzima bikomeye bigendera kuri ya myaka ibiri, nk’ikigo cya Amerika gishinzwe kurwaya indwara, CDC, n’ibigo byo mu Bwongereza, u Budage n’ahandi.

Yakomeje ati “OMS itanga amabwiriza muri rusange kugira ngo na ka gahugu gato kadafite n’utwo dupfukamunwa kibonemo, ariko nkatwe nk’u Rwanda, turavuga ngo hari iby’ubuzima ubushakashatsi bwemera, ariko hari n’icyo dushaka kugeraho nk’igihugu.”

“Ba bana ko ari bo benshi mu Rwanda, nuhera ku myaka 12 cyangwa itanu, iyo COVID-19 uraza kuyihagarika gute batakambaye kandi tuzi ko mu by’ukuri uw’imyaka ibiri no mu nsi ari we wenyine kagiraho ingaruka, na wa wundi ufite uburwayi?”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abaturarwanda kurushaho kubahiriza amabwiriza yashyiriweho kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, bakazirikana ko bagomba kuyubahiriza kubera gutinya indwara, kurusha gutinya ibihano bihabwa batayubahirije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .