Dr Nsanzabaganwa yeretswe abahagarariye ibihugu bya Afurika muri AU ahataniyemo umwanya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ukuboza 2020 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia yakiriye abahagarariye ibihugu bya Afurika mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe inabereka Dr Nsanzabaganwa Monique watanzwe n’u Rwanda nk’umukandida ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU.

Ku wa 3 Ukuboza 2020 nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yatangaje kandidatire ya Dr Nsanzabaganwa Monique ubwo yakiraga mu isangira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Nyuma yo kumutangaho umukandida, Dr Nsanzabaganwa usanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda yagaragaje ko yiteguye gutanga umusanzu we muri uyu muryango agahesha n’ishema u Rwanda.

Dr Nsanzabaganwa abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko yishimiye kwakirwa na Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia no kwerekwa abahagarariye ibihugu bya Afurika muri AU.

Ati “Byari iby’agaciro gakomeye kwifatanya n’abambasaderi ba Afurika muri AU bagira uruhare runini mu bikorwa by’uyu muryango. Niteguye gufatanya nabo mu gihe nzaba ntowe. Murakoze.”

Uyu mwanya Dr Nsanzabaganwa ari guhatanira uriho Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wawugiyeho mu 2017. Cyo kimwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, umwungirije aba afite manda y’imyaka ine, ishobora kongerwa inshuro imwe. Bose manda yabo izarangirana n’umwaka utaha.

Usibye Dr Nsanzabaganwa hari abandi bakandida bamaze gutangaza ko baziyamamariza uyu mwanya barimo nk’uwahoze ari Visi Perezida wa Gambia, Fatoumatta Jallow Tambajang. Amatora nyir’izina ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha.

Dr Nsanzabaganwa agiye kwiyamamaza mu gihe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uhanze amaso ishyirwa mu bikorwa by’Isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, ryitezweho koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu mugabane.

Dr Nsanzabaganwa Monique watanzwe n’u Rwanda nk’umukandida ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yahuye n'abahagarariye ibihugu bya Afurika muri AU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .