Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangaje ubwo yatangizaga Inama Nyafurika ku buvuzi bwo kubaga, yabaye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025.
Ni inama y’iminsi ine iteraniye i Kigali, ikaba ihuje abaturutse mu bihugu bya Afurika n’ahandi bafite aho bahuriye n’ubuvuzi by’umwihariko ubwo kubaga.
Dr. Ngirente yavuze ko ubwo buvuzi budakwiye gufatwa nk’ubugenewe abifite kuko ari bumwe mu bw’ibanze abantu baba bakeneye.
Ati “Kubaga ntabwo ari ubuvuzi bw’abifite ahubwo ni inkingi y’ibanze mu buvuzi. Abagera kuri 70% mu batuye Isi ntibabona ubuvuzi bwizewe bwo kubagwa butangiwe igihe kandi buhendutse. Muri Afurika nk’umugabane wugarijwe na 24% by’indwara ziri ku Isi, haracyari 2% gusa by’abaganga bakenewe. Ibyo bigira ingaruka ku bitaro n’abarwayi buri munsi.”
Minisitiri Dr. Ngirente kandi yongeyeho ko ubuvuzi bwo kubaga buri kwitabwaho mu buryo bushoboka, kandi ari serivise igomba kwimakazwa.
Ati “U Rwanda rumaze igihe rwumva akamaro k’ubuvuzi bwo kubaga mu kugeza serivise z’ubuvuzi kuri buri wese.”
“Ubu igihugu kiri gukora ku buryo bwo kwagura serivise z’ubuvuzi bwo kubaga zitangwa, no guhugura abaganga benshi hagamijwe kurokora ubuzima binyuze mu buvuzi bugera kuri bose. Guverinoma y’u Rwanda iri gushyira imbaraga mu kongera abatanga serivise z’ubuvuzi harimo n’abaganga babaga.”
Minisitiri Dr. Ngirente yakomeje agaragaza ko muri ibyo biri gukorwa harimo ubufatanye u Rwanda rufitanye na UNHCR, aho batanga amahugurwa ku buryo bugezweho bwo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga, bugahabwa abaganga bo muri Afurika.
Avuga ko kubaka abakozi bashobye bidahagije ahubwo bigomba kujyana no gukoresha ikoranabuhanga ryo kuvura umurwayi atari hamwe na muganga.
Hakwiriye kubaho ubushakashatsi ndetse no gushora mu kuzamura ireme ry’uburezi bw’ubuvuzi bwo kubaga muri Afurika, kugira ngo buri muturage abubone kandi abubonere hafi.
Ibyo kandi biri kujyana na gahunda ya Leta yo kuvugurura no kwagura ibitaro by’uturere, kugira ngo birusheho gufasha abaturage benshi kandi badakoze ingendo ndende.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!