African Risk Capacity Group ni ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gifasha za Guverinoma gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiza muri Afurika
Ni ikigo cyari kiyobowe by’agateganyo na Eva Kavuma wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa.
African Risk Capacity Group ifasha ibihugu binyuze mu bufatanye ndetse no gutera inkunga imishinga ishingiye ku dushya.
Ibihugu bifashwa gushyira imbaraga muri gahunda zitandukanye zigamije kugenzura, gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiza, no kubona inkunga ifasha mu gihe byagize ibibazo by’ibiza, hagamijwe gushyigikira abagizweho ingaruka na byo.
African Risk Capacity Group ifite icyicaro gikuru i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ariko bikaba biteganywa ko kizimurirwa i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Ni ikigo cyashinzwe mu 2012 ari na bwo cyagizwe icya AU kizobereye gufasha ibihugu bya Afurika. Amafaranga gikoresha atangwa n’imiryango itandukanye yo mu Burayi, Amerika n’ahandi.
Muri Kanama 2024 ni bwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje Guverinoma nshya yari igizwe n’Abaminisitiri 21 barimo na Prudence Sebahizi wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda asimbuye Dr. Ngabitsinze.
Uyu mwanya Dr. Ngabitsinze yari asimbuweho yari yawushyizweho muri Nyakanga 2022, avuye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, umwanya yagiyeho mu 2020.
Icyo gihe na bwo yari avuye ku budepite. Mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr Ngabitsinze yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y’umutungo wa Leta, PAC.
Dr Ngabitsinze afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Milan mu Butaliyani.
Yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda atanga amasomo y’ubuhinzi.
Yanabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo gishinzwe kuzamura ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB.
Ni umugabo wihebeye ibirimo n’umukino wa karate kuko nko mu 2023 yatsinze ikizamini cya Dan ya Kabiri mu mahugurwa ya Karate Shotokan.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!