00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Nelson Mbarushimana uyobora REB yerekanye inyungu zo kunyuza abana mu mashuri y’incuke

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 1 November 2024 saa 09:00
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi Bwibanze, Dr. Nelson Mbarushimana, yibukije ababyeyi ko bakwiriye gutangiza abana mu mashuri y’incuke igihe bageze mu kigero cyo gutangira kuko bifasha abana kubategura bakazamuka neza.

Ibi yabigarutseho ku wa 31 Ukwakira 2024 mu nama yabereye i Kigali, igamije kureba aho ubumenyi bwo gusoma no kwandika buhagaze mu burezi bw’abato binyuze mu mushinga Tunoze Gusoma, uterwa inkunga na USAID.

Dr Mbarushimana yavuze ko gutangiza umwana ishuri hakiri kare ari byiza, kuko bimufasha mu mikurire y’ubwonko.

Ati “Ababyeyi turabakangurira gutangiza umwana wese ugejeje igihe cyo gutangira ishuri ry’incuke, guhera ku myaka itatu. Iyo umwana atangiye icyo gihe akajya mu ishuri ry’incuke, bimufasha gukangura ubwonko, bituma umwana atangira gutekereza, akamenya kubana n’abandi. Ababyeyi bose nibohereza abana mu mashuri y’incuke tuzaba twizeye neza ko bazaba bafite umusingi wo kuzatangira icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza neza.”

Yakomeje avuga ko kandi umwana agomba kurangiza kwiga icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza azi gusoma, kubara no kwandika, ariyo mpamvu Minisiteri y’Uburezi ishyiramo imbaraga by’umwihariko REB cyane ko bafite inshingano zo kuzamura ireme ry’uburezi.

Mbarushimana yagarutse ku cyo inama yari igamije avuga hari ibyo bamaze kugeraho kandi ko mu gihe umushinga uzaba urangiye bazakomeza gushyira mu bikorwa ibyo ukora.

Ati “Umushinga nk’uyu ntabwo uba ugomba kuza ngo urangire, ni yo mpamvu twatumiye abayobozi b’ungirije bafite mu nshingano uburezi mu turere twose, kugira ngo na bo barusheho kumva umushinga mu gihe uzaba unarangiye uzakomeze gushyirwa mu bikorwa.”

Mbarushimana kandi yavuze ko Minisiteri y’uburezi hari politiki yashyizeho yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, aho abarimu bagomba guhugurwa, bakabona imfashanyigisho zihagije ndetse no kwita ku banyeshuri babana n’ubumuga butandukanye kugira ngo icyo cyiciro kizamuke neza.

Umuyobozi w’Umushinga Tunoze Gusoma, Ndahayo Protogène, yavuze ko uyu mushinga hari umusaruro watanze aho ubu abana bazi gusoma no kwandika biyongereye kandi ko mu myaka ibiri isigaye ngo uyu mushinga urangire, bazarushaho gushyiramo imbaraga kugira ngo abana bose bajye bava mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bazi gusoma.

Yagize ati “Mu myaka itatu ishize hari byinshi tumaze kugeraho. Twatangiye abana bazi gusoma bari ku kigero cya 32% ariko ubu ibarura riherutse gukorwa na NESA, ryagaragaje ko abana bageze ku kigero cya 80%.”

Yakomeje avuga ko umushinga Tunoze Gusoma kuva watangira, umaze gufasha abarimu barenga ibihumbi 30 bo mu mashuri y’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’ay’incuke, kubaha amahugurwa yabafashije kunoza imirimo yo gutanga ubumenyi neza.

Umushinga wa Tunoze Gusoma watangiye muri 2021, ukaba uteganyijwe kuzarangira muri 2026. Ni umushinga waje ugamije gufasha abana biga mu mashuri y’incuke n’abo mu icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, kumenya gusoma, kwandika no kubara, aho bahaye amahugurwa atandukanye abarimu kugira ngo barusheho gutanga ubwo bumenyi.

Dr. Mbarushimana Nelson yibukije ababyeyi ko bagomba gutangiza abana amashuri y'incuke ku gihe kuko bibafasha gukangura ubwonko
Ndahayo uyobora umushinga Tunoze Gusoma, yagaragaje ko hari umusaruro watanze mu myaka itatu umaze
Bamwe mu bitabiriye iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .