00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Musafiri yasobanuye ibyitezwe ku ruganda rutunganya ifumbire mvaruganda mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 August 2022 saa 04:50
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi [MINAGRI] yatangaje ko muri Werurwe 2023, Uruganda rutunganyiriza ifumbire mvaruganda mu Rwanda ruzaba rwatangiye imirimo yarwo rukaziba icyuho cy’ibura ry’inyongeramusaruro ku bahinzi.

Umushinga wo kubaka uru ruganda watangiye mu 2016, ubwo Umwami Mohammed VI wa Maroc yasuraga u Rwanda we na Perezida Kagame bakemeranya kugirana amasezerano arimo ay’ubufatanye mu buhinzi.

Imirimo yo kubaka uru ruganda yahise ishyirwa mu maboko y’Ikigo cya Leta ya Maroc, OCP Group [Office Chérifien des Phosphates] ndetse n’ikigo cyashyizweho na Leta y’u Rwanda cya RFC [Rwanda Fertilizer Company].

Ruzuzura rutwaye miliyari 39 z’amafaranga y’u Rwanda aho rurimo kubakwa mu Karere ka Bugesera. Ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 100 z’ifumbire ku mwaka.

Kugeza ubu ifumbire ikoreshwa mu Rwanda yarazamutse iva ku bilo 32 kuri hegitari mu 2017 igera ku bilo 60 mu 2021. Muri gahunda ya kane y’impinduramatwara mu buhinzi, u Rwanda rufite intego yo kongera ifumbire ikoreshwa kuri hegitari ikagera ku bilo 75 mu 2023/2024.

Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga wa Leta muri Minagri, Dr Musafiri Ildephonse yavuze ko uru ruganda rugomba kuba rwatangiye gukora mu ntangiro z’umwaka utaha kandi ruzaba rufite umwihariko wo gukora ifumbire igendanye n’ubutaka bwo mu Rwanda.

Ati “Urwo ruganda rwo rufite umwihariko kuko ruzajya ruvanga amafumbire ariya dukenera za NPK, Urée n’andi ariko ruyavange rushingiye ku miterere y’ubutaka runaka.”

Yakomeje agira ati “Uzajya uvuga uti ‘ubutaka bwanjye buteye gutya, bafate ibipimo babijyanye mu ruganda noneho bagukorere ifumbire ijyanye n’ubwo butaka.’”

Guverinoma y’u Rwanda ishora amafaranga menshi mu gutumiza ifumbire mvaruganda. Nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, yari miliyari 5Frw mu gihe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, hashyizwemo miliyari 13Frw.

Mu minsi ishize habayeho izamuka rikabije ry’ibiciro by’ifumbire mvaruganda kubera ko ibihugu bisanzwe biyikora byagabanyije iyo byohereza ku isoko mpuzamahanga kugira ngo na byo byongere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Iri zamuka ryatumye ifumbire itumizwa mu mahanga igera mu Rwanda ihenze cyane, bitewe n’izo mpamvu ziyongera ku kuba ibikomoka kuri peteroli byarahenze.

Kuzura k’uru ruganda, izaba ari inkuru nziza ku bahinzi

Ibiciro by’ifumbire byazamutse kubera icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Ingero z’ibiciro by’ifumbire zirimo nk’iyitwa NPK aho mu 2020 yageraga mu Rwanda ifite agaciro ka 710 Frw ku kilo kimwe ariko kuri ubu ikaba igera mu Rwanda igura 1307Frw. Aha habayeho izamuka rya 91% mu gihe kitageze ku myaka ibiri.

Ikilo cy’ifumbire ya urée cyageraga mu Rwanda kugira 639Frw mu 2020, ubu kigeze ku 1280Frw. Ni ukuvuga ko yo yazamutse hafi ku 100%.

DAP yageraga mu gihugu igura 739Frw ku kilo kimwe mu 2020, ubu igeze 1435Frw. Nayo yazamutse hafi kuri 94%.

Dr Musafiri ati “Niba hari ikintu cyiza kizaba ku bahinzi b’u Rwanda ni ukuzura kwa ruriya ruganda. Twizeye ko mu kwezi kwa Gatatu k’umwaka utaha tuzarutaha.”

“Ni ikintu kizahindura ubuhinzi bw’u Rwanda. Buriya ikintu kituvuna cya mbere ni ifumbire kuko ni na byo bibazo duterwa na Ukraine n’u Burusiya kuko ifumbire dukoresha nyinshi iva muri ibyo bihugu.”

Dr Musafiri avuga ko ikibazo cy’ibiciro by’ifumbire byatumbagiye ahanini giterwa no kuba ituruka muri ibyo bihugu, bityo kugira uruganda ruyikorera mu Rwanda bikaba bizaba ari igisubizo.

Ati “Uru ruganda nirwuzura twe bizaba ari igisubizo.”

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kivuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari u Rwanda rufite intego yo gukwirakwiza mu bahinzi ifumbire ingana na toni 50.179 kuri nkunganire ya Leta.

Iyi ngano iri munsi y’iyatanzwe mu 2020-2021. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko icyo gihe toni 84.306 ari zo zakoreshejwe n’abahinzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .