00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho y’ireme ry’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda mu mboni za Dr Charles Murigande (Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 12:11
Yasuwe :

Imyaka icyenda irashize havutse Kaminuza y’u Rwanda, nyuma yo guhuriza hamwe ibyari amashuri makuru na Kaminuza za Leta. Ni umuti wagoye benshi kuwunywa nyuma y’imyaka mirongo bamenyereye ibya ‘Kaminuza imwe’ bitaga itunganye, i Ruhande mu Majyepfo y’u Rwanda.

Kaminuza y’u Rwanda nayo yaje nka ya mihini mishya itera amabavu, ibanza kugundagurana n’ibibazo byatumye abayizemo mu minsi ya mbere babihirwa cyane.

Muri Nzeri 2013, nibwo uwo mushinga uyishyiraho washyizweho akadomo, kuva ubwo Abanyarwanda bagira kaminuza ya leta imwe.

Guverinoma y’u Rwanda yavugaga ko Intego y’Ishyirwaho rya Kaminuza y’u Rwanda [izwi nka UR] ari ugutanga uburezi bufite ireme no guhanga ibishya mu myigishirize n‘ubushakashatsi hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage, iby’abanyeshuri, Igihugu, Akarere n’iby‘isi yose muri rusange.

Ni gahunda yatewe imijugujugu ikurikirwa n’induru z’abijujutiraga ko itari ikwiye gusa hakaba n’uruhande rw’abemeranyaga na Guverinoma ku mpamvu nyamukuru zirimo guhuriza hamwe imbaraga z’ibyo bigo birindwi, hagamijwe kugera ku musaruro n’ireme ry’ibitangirwa muri kaminuza.

Amb Dr. Charles Murigande wabaye Minisitiri w’Uburezi hagati ya 2009 na 2011, by’umwihariko mu gihe hatekerezwaga uwo mushinga, ni umwe mu bahamya ko ibyiza by’iyi gahunda byamaze kugaragarira bose kandi hakiri urugendo rw’ibyiza biri imbere.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Amb Dr Murigande kuri ubu ugiye kumara imyaka ibiri mu kiruhuko cy’izabukuru, yagarutse ku byo ahugiyemo muri iyi minsi ndetse n’aho yasize Kaminuza y’u Rwanda dore ko ubwo yajyaga mu kiruhuko yari Umuyobozi wayo Wungirije ushinzwe iterambere.

IGIHE: Wagiye mu kiruhuko uvuye mu Buyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, wayisize he ?

Dr Murigande: Nk’uko mubizi Kaminuza y’u Rwanda yagiyeho muri Nzeri 2013, hahujwe izindi kaminuza za Leta harimo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yabaga i Huye. Harimo kandi KIST [Kigali Institute of Science and Technology], KIE [Kigali Institute of Education] , KHI [Kigali Health Institute] harimo SFB [School of Finance and Banking], zose zabaga i Kigali hakiyongeramo Umutara Polytechnic , hakiyongeramo ISAE Busogo.

Ayo ni amashuri makuru arindwi yahurijwe hamwe kugira ngo habeho Kaminuza y’u Rwanda. Nyuma haje no kujyaho amashuri atanu yigishaga Abaforomo kugira ngo bazavemo Ababyaza ndetse hanajyaho amashuri abiri yigishaga abarimu bigisha icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Muriganda yavuze ko guhuza Kaminuza za Leta byatanze umusaruro ufatika

Rero Kaminuza y’u Rwanda ni ikigo cyahuje ibigo 14, abiga ibijyanye n’imicungire y’ibigo bakunze kuvuga ko guhuza ibigo atari ibintu byoroha, kuko uba uhuje ibigo biba bisanzwe bifite imico itandukanye.

Iyo uhuje bibiri biba bigoye, iyo uhuje bitatu cyangwa bine birushaho kugorana , noneho iyo bibaye 14 biba bigoye cyane kuko uba uhuje imico hafi 14.

Ubwo rero ntabwo byatangaza ko Kaminuza y’u Rwanda muri iyi myaka hafi icumi imaze yagiye igira utubazo ariko nasize kaminuza imaze gutera intambwe ishimishije.

IGIHE: Icyari kigamijwe cyaba cyaragezweho?

Dr Murigande: Icya mbere gikuru navuga cyari kigamijwe , hari hagamijwe ko abo bakozi bakoraga muri izo kaminuza cyangwa muri ayo mashuri makuru atandukanye, bakumva ari abakozi ba kaminuza imwe ku buryo bibaye ngomba ko uramutse ufite ubumenyi cyangwa ikoranabuhanga wakoreshaga mu kigo kimwe, noneho ubwo bumenyi wabukoresha aho bukenewe hose muri Kaminuza y’u Rwanda.

Natanga urugero; niba wigishaga nka ‘Biotechnology’ muri KIST ariko kubera ko amasomo ya Biotechnology muri KIST atari menshi cyane ku buryo yuzuza umubare w’amasaha ugomba kwigisha mu mwaka […] Iyo wavaga muri KIST ugiye kwigisha nko muri UNR, wageragayo UNR ikagufata nk’umwarimu uvuye ahandi ikaguhemba amafaranga yiyongereye kuyo uhembwa muri KIST, kandi uri umukozi wa leta, Ugasanga birahenda guverinoma imwe.

Nta kaminuza cyangwa ishuri rikuru na rimwe ryari ryihagije, ariko uko gusangira abarimu ugasanga birimo guhenda leta kandi bose bahembwa ari abakozi ba leta. Aho rero Kaminuza y’u Rwanda igiriyeho, ayo mashuri makuru yose ahurijwe hamwe icyo ntabwo cyongeye kubaho.

Aho wabaga ukenewe [umwarimu] aho ukenewe waragendaga ukigisha, icyo kaminuza yakoraga ni ukugufasha kugerayo, niba ari ngombwa ko unararayo bakagucumbikirayo.

IGIHE: Mu bijyanye n’ireme ry’ibyigishwa, hari icyo byatanze?

Dr Murigande: Gushyira hamwe abo barimu byatumye haboneka ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi.

Tuvuge muri ISAE bari bafite ishami ry’Ubuhinzi, muri UNR bari bafite ishami ry’Ubuhinzi. Wenda muri ISAE bashobora kuba bari bafite aba-Docteur wenda nk’umunani [abarimu bafite impamyabumenyi y’ikirenga mu buhinzi] muri UNR bafite wenda aba-Docteur barindwi.

Ubwo kuzishyira hamwe izo kaminuza, twahise tugira abarimu bafite PhD mu buhinzi bagera kuri 15, bashobora no kujya hamwe bagategura umushinga w’ubushakashatsi noneho bakaba banakora itangazabumenyi.

Ushyize hamwe itangazabumenyi ryakorwaga n’amashuri 14 agitagaranye rimwe riri ukwaryo, ukageraranya n’ubushakashatsi bukorwa na Kaminuza y’u Rwanda aho igiriye hamwe; ari ireme, umubare w’ibitangazwa usanga warikubye nk’inshuro enye cyangwa eshanu.

IGIHE: Usibye kuba leta ibyungukiramo, bifasha iki mu gukomera kwa kaminuza?

Nk’ubu mu 2016, Banki y’Isi yakoresheje amarushanwa ya za kaminuza nyinshi zo muri Afurika bashaka gutangiza ibigo bidasanzwe by’icyitegererezo. Kaminuza y’u Rwanda kubera gushyira hamwe abo bashakashatsi benshi, byatumye ibona ibigo by’cyitegererezo bine.
Niyo kaminuza ya mbere muri Afurika yabonye ibigo bine; aribyo Center of Excellence for Energy for Sustainable Development, Center of Excellence for Internet of Things, Center of Excellence in Data Science na Center of Excellence for Innovative Teaching and Learning in Science and Mathematics.

Nta yindi kaminuza yo muri Afurika yabashije kubona ibigo bine, iyatuguye mu ntege yabonye ibigo bibiri. Ibyo byaturutse mu gushyira hamwe. Abo bashakashatsi ubundi umwe wese yabaga ari mu nguni ye ntacyo ashoboye ariko uko kujya hamwe bagafatanya imbaraga byatumye babasha kubona ibyo bigo.

Hari n’ibindi bigo byagiye bigerwaho nka Regional Center for Vaccines Humanization and Health Supply chain Management ndetse na Regional Center for Biomedical Engineering and E-Health. Ibyo byose byashobotse kubera uko gushyira hamwe ubushobozi.

IGIHE: Nihe ubona hakiri amasubyo ku buryo hakwiriye umwotso?

Icyo navuga ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bukwiriye gushyiramo imbaraga ni imyitwarire. Hari igihe usanga abarimu […] ngira ngo wenda kubera ko dusigaye dufite amashami [Campus] menshi ariko ubundi nabyo ntabwo cyaba ari igisobanuro kuko nta Campus yiyobora, buri yose iba ifite abayobozi.

Iyo uganiriye n’abanyeshuri hari igihe usanga nk’umwarimu wagombaga kwigisha amasaha 30 yabonetse 20 gusa, ubwo urumva mu by’ukuri uba wibye abanyeshuri amasaha 10.

Ibyo rero nibyo usanga bituma n’ireme ritamera neza kuko niba abateguye amasomo baravuze ngo umunyeshuri agomba guhura n’umwarimu amasaha 30, iyo umuhaye amasaha 20 ubwo hari ikiba kibuzemo.

Navuga ko aricyo kibazo gikomeye, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bukwiriye guhagurukira ku nzego zose kugira ngo abarimu bakore neza inshingano zabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .