Dr Munyakazi agiye gutangira kuburanishwa ku byaha bya ruswa akekwaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nyakanga 2020 saa 01:23
Yasuwe :
0 0

Urubanza Ubushinjacyaha buregamo ibyaha bya ruswa Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, rwashyizwe mu cyumweru cya kabiri cya Nzeri nk’igihe ruzatangira kuburanishirizwaho n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Dr Munyakazi aregwa kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga ruswa giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Tariki 30 Kamena nibwo Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Ubu amakuru IGIHE ifite ni uko uru rubanza ruzaburanishwa mu matariki ya mbere ya Nzeri kuko mu yandi mezi byagaragaye ko urwo rukiko rufite imanza nyinshi.

Dr Munyakazi yeguye muri Guverinoma tariki 6 Gashyantare 2020 hashize ibyumweru bitatu ahita anirukanwa mu Ishyaka rya PDI yari abereye umuyoboke.

Ubwo yari mu mwiherero w’abayobozi wabaye muri Gashyantare, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi b’ishuri rimwe ngo bagiye kureba Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri ari inyuma y’ijana, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba.

Ati “Baramubwira bati tworohereze ishuri ryacu rize mu myanya ya mbere, arabikora, bati tuzaguhemba. Amafaranga ibihumbi 500, muzira n’ubusa. Na we yaje kubyemera, yarabyemeye kuko hari ibimenyetso, bamufatiye mu cyuho.”

Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Munyakazi areganwa na Gahima Abdou ushinjwa gutanga iyo ruswa. Mu isesengura IGIHE yakoze, iri zina rivugwa mu rundi rubanza rwa ruswa rwa Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD uherutse gukatirwa n’urukiko igifungo cy’imyaka itandatu.

Muri urwo rubanza, Kanyankole yari akurikiranyweho gusaba no kwakira impano kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, byakozwe mu 2014 na Gahima Abdou uhagarariye Ishuri rya Good Harvest and Primary School.

Mu bizamini bya leta biheruka, iri shuri ryari rifite abanyeshuri babiri mu icumi ba mbere batsinze neza mu mashuri abanza. Mu mwaka ushize, ryasoje ku mwanya wa cyenda mu mashuri yitwaye neza.

Dr Isaac Munyakazi akurikiranweho ibyaha bya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .