Dr Mujawamariya yiyemeje kurangiza ikibazo cy’abaturage bagisoreshwa amasambu yashyizwe mu buhinzi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 25 Gashyantare 2020 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko bagiye gukemura ibibazo by’amasambu y’abaturage yabaruwe nk’atuwemo kandi hari igice cyayo bahingamo, bigatuma bacibwa imisoro y’ubutaka ibaremereye.

Mu igenzurwa ryakozwe na Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihugu, basanze abaturage bakomeje kwijujutira uburyo inama njyanama z’Uturere zashyize ubutaka bwabo mu miturire cyangwa mu kindi cyiciro gisoreshwa, ubu bakaba barimo guhura n’ikibazo cyo gutanga imisoro.

Iyi Komisiyo ivuga ko hari nk’aho bajyaga bagasanga umuturage asabwa gutanga umusoro wa miliyoni ebyiri, ibi bikamubera umuzigo.

Itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, rivuga ko ubutaka bugenewe kubakwaho inzu zo guturamo ariko nta bikorwa remezo by’ibanze byashyizweho busonerwa umusoro.

Iyi komisiyo yatumije Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka Mukamana Esperance, ngo bagaragaze ingamba zafashwe.

Visi Perezida wa Komisiyo, Nyirahirwa Veneranda, yavuze ko byagaragaye ko hari abaturage bo mu cyaro usanga batuye nko ku mihanda, ugasanga ikibanza atuyemo kirafatwa nk’ikibanza cyo gusora kandi nta gikorwa remezo cyakozwemo, nko kumwegereza amazi, umuriro n’ibindi.

Yagize ati “Aha niho havuka ikibazo ugasanga umuturage aravuga ati ndasoreshwa kubera iki nk’aho ntuye mu Mudugudu? Rimwe na rimwe ugasanga ntazi ko barimo kumubarira umusoro, yajya kugurisha cya kibanza agasanga amafaranga azakuramo ntahwanye n’imisoro arimo kwishyuzwa.”

Dr Mujawamariya yavuze ko iki ari ikibazo koko gihangayishikije, ariko kigiye gushakirwa umuti urambye.

Yagize ati “Harimo gukorwa ivugurura ry’ibishushanyo mbonera ry’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu, muri uko kuvugura hazashyirwaho n’uburyo ubwo butaka bushyirwa mu bikorwa, aho icyo gishushanyo kitarashyirwa mu bikorwa ntabwo abaturage bazajya bishyura nk’aho cyashyizwe.”

Yakomeje agira ati “Ibirarane abaturage bagaragaza ko bafite, njyanama ifite ubushobozi bwo gukuraho ibyo birarane kuko n’ubundi niyo yashyizeho ayo mabwiriza, uyu mwanzuro turawihutisha tubibwiye njyanama. Muri iki cyumweru tugomba kuba twabwiye ba meya ko ibi bintu byo kwishyuza abaturage ubutaka bwo guhinga bigomba guhagarara kugeza babonye amabwiriza mashya.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka , Mukamana Esperance, yavuze ko njyanama zitazongera kujya zihindura ubutaka uko zibishatse.

Yagize ati “Igishushanyo mbonera cy’ubutaka kizarangira muri uku kwezi, muri iryo tegeko biteganyijwe ko umuturage uzaba afite ubutaka butarimo ibikorwa remezo ntabwo azacibwa imisoro, turimo kureba uko za njyanama zakuraho ibi birarane bifitwe n’abaturage kandi ntabwo zizongera kujya zishyiraho amabwiriza uko zibishatse, ibi ni ibibazo dushaka ko bisonerwa kuri abo baturage.”

Abadepite bavuze ko iki ari ikibazo kigomba gufatirwa umwanzuro mu buryo bwihutirwa, kuko bitumvikana uburyo njyanama hirya no hino mu gihugu zicara ubwazo zigahindura ubutaka uko zishakiye, bikarangira bishyize umuturage mu bibazo.

Dr Mujawamariya yavuze ko ikibazo cy'abaturage basoreshwa ubutaka budakwiriye gusora kigiye gukemurwa vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .