00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Monique Nsanzabaganwa yashimiwe ibikorwa bye nk’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 February 2025 saa 03:08
Yasuwe :

Dr. Monique Nsanzabaganwa wari Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yashimiwe ku ruhare rwe mu myaka ine yari amaze muri izo nshingano.

Ni ishimwe yahawe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, cyane ko ari n’aho uwo muryango ufite icyicaro.

Dr. Nsanzabaganwa yatorewe kujya kuri uwo mwanya ku wa 6 Gashyantare 2021 agiye kuri uyu mwanya asimbuye Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wari uwuriho kuva mu 2017.

Yifashishije urubuga rwe rwa X, Dr. Nsanzabaganwa Monique yatangaje ko yishimiye guhabwa iryo shimwe ndetse agaragaza ko rwari urugendo ntagereranwa kuba Umuyobozi wungirije wa Moussa Faki Muhamat.

Yagize ati “Ndashimira byimazeyo abayobozi b’ibihugu n’aba za guverinoma ku cyizere bangiriye mu nshingano zikomeye zo gutanga umusanzu mu iterambere no kwihuza by’Umugabane wacu. Ndashimira abaturage bo muri Ethiopia ku rugwiro banyakiranye ndetse n’ubucuti.”

Dr. Monique Nsanzabaganwa wari usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yagizwe umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Ukuboza 2020.

Ubusanzwe uwo mwanya kimwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, umwungirije nawe aba afite manda y’imyaka ine, ishobora kongerwa inshuro imwe.

Dr. Nsanzabaganwa mu 2017 yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo, kubera umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.

Yabaye Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva muri Gicurasi 2011 kugeza mu 2020. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

Yize muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y’Epfo, ibijyanye n’ubukungu, abona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu 2002, abona n’impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, mu 2012.

Ubwo yari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, nibwo amavugurura mu bucuruzi yakozwe bijyana n’amategeko anyuranye yatowe, byatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byakoze impinduka zikomeye mu 2010.

Dr. Nsanzabaganwa ari mu Nama z’Ubutegetsi zitandukanye, ayoboye Inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ari no mu y’Umuryango Women’s World Banking, uharanira kuzamura ubukungu bw’abagore, aho ahagarariye Inama Ngishwanama ya Afurika.

Dr. Nsanzabaganwa Monique aganira na Minisitiri w'Intebe Abiy Ahmed
Dr. Nsanzabaganwa yashimiwe ku ruhare rwe mu gihe cy'imyaka ine
Dr. Monique Nsanzabaganwa yakiriwe mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .