Dr. Mbonimana avuga ko icyo gitabo yise ‘Hanga Umurimo Wunguka’ kigamije gufasha abantu kwihangira umurimo kandi kikaba kiri mu Kinyarwanda nyuma yo gusanga hari icyuho mu bitabo bivuga kuri iyo ngingo biri mu Kinyarwanda.
Iki gitabo azakimurika mu Ugushyingo 2024 ubwo azaba yujuje imyaka ibiri adasoma ku nzoga nk’uko abivuga.
Avuga ko kuva yava mu Nteko Ishinga Amategeko azajya yandika igitabo buri mwaka kivuga ku ngingo zitandukanye aho uyu mwaka yahisemo kuvuga ku kwihangira umurimo nka hamwe mu ho yabonaga icyuho.
Ati “Nkimara kuva mu Nteko Ishinga Amategeko nakoze mu mushinga w’Ababiligi ukora ibijyanye no kwihangira umurimo duha abantu amahugurwa. Ariko ubwo narimo ntegura ibyo gutangaho amahugurwa natunguwe no gusanga kuva mu 2009 u Rwanda rwatangira kwigisha amasomo yo kwihangira umurimo mu mashuri harakoreshwaga ibitabo bindi nta by’Ikinyarwanda birimo”.
Arakomeza ati “Nahise ngira ishyaka ryo kwandika igitabo cyafasha Umunyarwanda utarashoboye kugera mu mashuri cyangwa utumva Icyongereza kuko ibyinshi ari ho byanditse”.
Dr. Mbonimana avuga ko iki gitabo kigaragaza uburyo imirimo mito mito ari yo ishobora gukorwamo ihangamurimo ritanga akazi ku byiciro byinshi by’abantu bikazamura ubukungu bw’Igihugu.
Kigaragaza kandi uburyo abantu batangira kwihangira imirimo ndetse n’abasanzwe babikora bakarushaho kubinoza mu buryo bubyara inyungu bikaguka kurushaho.
Agaruka ku ihuriro yashinze ryitwa ‘Sober Club’ rifasha abiganjemo urubyiruko kureka inzoga n’ibiyobyabwenge, bifashishije igitabo yanditse mbere yise Imbaraga z’Ubushishozi, yavuze ko kuri ubu ryabaye umuryango udaharanira inyungu urimo abagera kuri 350 mu Gihugu hose.
Ati “Hari abagenda baduha ubuhamya ko bagabanyije inzoga cyangwa baziretse burundu. No mu buryo bw’ubukungu kandi biradufasha kuko icyo gitabo kiragurwa kikavamo amafaranga ashyigikira ibindi bikorwa by’Umuryango ‘Sober Club’.
Dr. Mbonimana Gamariel yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu Ugushyingo 2022 bitewe n’impamvu z’ubusinzi. Nyuma y’umwaka umwe avuye muri izo nshingano nibwo yanditse igitabo cye cya mbere ari cyo cyaje no gukomokaho uwo muryango yise ‘Sober Club’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!