Hatangajwe igihe Dr Kigabo uherutse kwicwa na Coronavirus azashyingurirwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Mutarama 2021 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Abo mu muryango wa Dr Thomas Kigabo Rusuhuzwa, uherutse kwitaba Imana azize icyorezo cya COVID-19, batangaje ko azashyingurwa mu cyumweru gitaha.

Dr Kigabo wari impuguke mu by’ubukungu ndetse akaba yari n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yitabye Imana ku wa 15 Mutarama 2021, azize Coronavirus.

Uyu mugabo wari umukozi wa BNR kuva mu 2007, yaguye i Nairobi muri Kenya aho yari amaze iminsi yivuriza nyuma yo kwandura iki cyorezo akabanza kugira ngo ni indwara y’inkorora isanzwe.

Umurambo wa nyakwigendera wagejejwe mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 19 Mutarama, aho ku munsi w’ejo hashize wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru.

Abo mu muryango wa Dr Kigabo babwiye IGIHE ko biteganyijwe ko azashyingurwa mu cyumweru gitaha nyuma y’uko umugore we azaba yamaze kuva mu kato.

Mukuru we, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yagize ati “Gushyingura bishobora kuba ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, ariko tuzategereza ko umugore we abanza akava mu kato. Ashobora kuvamo ku Cyumweru.”

Amateka avunaguye ha Dr Kigabo

Dr Kigabo wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabye Imana afite imyaka 57. Yari afite umugore n’abana batanu, yari Umukirisitu w’Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Nyarugenge; by’umwihariko yari umuvugabutumwa ukunzwe mu materaniro y’abakoresha indimi z’amahanga.

Dr Thomas Kigabo Rusuhuzwa yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda [BNR]. Yatangiye kuyikoramo guhera mu 2007 nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu, nyuma y’igihe kinini yamaze akora nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburezi muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

Yari afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu by’Ifaranga, Ibaruramari n’Ubukungu Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Lyon mu Bufaransa, n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imibare.

Yanabaye umwarimu w’amasomo ajyanye n’Ubukungu, Ibaruramari n’Imibare muri ULK, muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’iya Jommo Kenyatta mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza.

Kigabo yari umwe mu bahanga bazwiho kuba bafite ubunararibonye buhambaye mu bijyanye n’ubushakashatsi ku nzego zitadukanye z’ubukungu, harimo urwa politiki y’ifaranga, guharanira ukudaheza mu bijyanye n’ibaruramari, ibibazo byose birebana n’urwego rw’imari, iterambere ry’ubukungu, ukwihuza kw’Akarere n’izindi.

Uyu mugabo kandi yari amaze igihe kinini afasha abanyeshuri bakora ubushakashatsi mu guharanira kubona impamyabushobozi za PhD haba mu Rwanda n’i Burayi.

Nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri BNR, Dr Kigabo yagize uruhare rukomeye cyane mu gutunganya no gutangiza politiki y’ifaranga hamwe n’izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’ubukungu.

Uyu mugabo ari mu Banyarwanda bagize uruhare mu biganiro kuri politiki z’imikoranire hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu (IMF), Banki y’Isi n’ibindi bigo mpuzamahanga.

Dr Kigabo azashyingurwa mu cyumweru gitaha
Dr Kigabo wari impuguke mu bijyanye n'ubukungu ndetse akaba umukozi wa BNR aherutse kwitaba Imana azize Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .