00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Kibiriga wayoboraga Akarere ka Rusizi na Dukuzumuremyi wari Visi Meya, beguye

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 23 November 2024 saa 09:39
Yasuwe :

Dr. Anicet Kibiriga wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, na Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ndetse na Niyonsaba Jeanne d’Arc wari umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere beguye kuri izo nshingano.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024 ni bwo Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye isuzuma ndetse inemeza ubwegure bwabo.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Dr Uwizeye Odette, mu kiganiro na IGIHE yemeje aya makuru avuga ko nk’inama njyanama ntacyo banenga mu mikorere y’aba bayobozi beguye.

Ati "Ntacyo twabanengaga n’amabaruwa yabo arabisobanura beguye ku mpamvu zabo bwite."

Habimana Alfred wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’Agateganyo, naho Uwimana Monique wari Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere agirwa Umuyobozi wungirijwe w’Akarere ka Rusizi w’Agateganyo.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe Mukase Valentine wari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi na Niragire Theophile wari Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere ndetse na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyama beguye.

Dr. Kibiriga wayoboraga Akarere ka Rusizi yeguye
Meya na Visi Meya ba Rusizi beguriye rimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .