Ku wa 6 Mutarama 2023 nibwo Perezida Kagame yagize Dr. François Xavier Kalinda, Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Yasimbuye Dr Iyamuremye nk’umusenateri, kuko na we yari yarashyizweho na Perezida wa Repubulika.
Kuri uyu wa Mbere nibwo yarahiye nk’umusenateri, hagomba no guhita haba amatora ya Perezida wa Sena.
Ingingo ya 20 y’Itegeko Ngenga ryo mu 2018 rigenga imikorere ya Sena, iteganya ko iyo umwe mu bagize Biro ya Sena avuye burundu mu mirimo ye, inama igamije kumusimbuza itumizwa na Perezida wa Repubulika mu gihe kitarenze iminsi 30, ari na we uyobora iryo tora.
Umwanya wa Perezida wa Sena wagombaga kwiyamamarizwa. Senateri Nyirasafari Esperance usanzwe ari visi Perezida wa Sena, yahise yamamaza Dr Kalinda wari ucyakirwa muri Sena.
Ati "Ndamuzi, muzi igihe kinini kirenze imyaka 25, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko, amaze igihe kinini yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko, yigishije benshi bari mu mirimo inyuranye ndetse no muri iki cyumba ndahamya ntashidikanya ko barimo benshi yigishije, ndetse nanjye ndi mu bo yigishije."
"Ni umugabo w’ukuri, abanyeshuri bose baramushimaga kandi n’ubu baracyamushima n’aho bari, ko yabahaye ubumenyi bubafasha mu mirimo inyuranye, akarangwa n’ubuyangamugayo."
Yavuze ko atari mushya mu mirimo y’Inteko Ishinga Amategeko, kuko yari asanzwe ari umudepite w’u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryago wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), kuva mu myaka irindwi ishize.
Yakomeje ati "Murumva ko ibijyanye n’Inteko Ishinga Amategeko arabizi neza. Nkaba nsaba abasenateri bagenzi banjye uko turi 26, rwose ngo mumfashe tumuhe amajwi yose uko ari 26, ntihagire na rimwe ribura, ntihabe n’impfabusa."
Senateri Niyomugabo Cyprien na we yasabye ijambo, ahita yamamaza Senateri Umuhire Adrie, avuga ko ari umugore w’indangagaciro, ufite ubumenyi, ubushobozi n’ubunararibonye muri politiki n’imiyoborere.
Ati "Byagera ku miyoborere muri Sena bikaba agahebuzo kuko kuva twatangira iyi manda turimo, yayoboye Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, yatowe n’abasenateri bose, n’ubu akaba akiyiyobora."
Dr Kalinda yemeye kuba umukandida, ariko Senateri Umuhire ashimira abamuhisemo ngo yiyamamaze, avuga ko na we yifitiye icyizere, ariko ntiyiyamamaza.
Ati "Ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, duhereye no ku mahame remezo Sena y’u Rwanda ishinzwe kugenzura ko yubahirizwa, cyane cyane ihame remezo ry’uburingaire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, urebye Biro ya Sena twitoreye dutangira iyi manda, ba visi perezida ba Sena ni abadamu."
"Nanjye natorerwa uyu mwanya wo kuba perezida wa Sena ntacyo byaba byishe kuri iryo hame, ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ndagira ngo mbasabe, mparire Dr Kalinda François Xavier kuri uyu mwanya, kugira ngo rya hame ry’uburingaire n’ubwuzuzanye tureba mu nzego zose, tunaribone no muri Biro ya Sena."
Amatora yahise akurikiranwa na ba Senateri Mupenzi George na Mureshyankwano Marie Rose.
Senateri Kalinda yahise atorwa "ku bwiganze burunduye" n’amajwi 26 ku basenateri 26 batoye.
Umusenateri utorewe gusimbura uvuye muri Biro, arangiza manda y’uwo asimbuye.
Atorwa mu ibanga ku bwiganze bw’amajwi y’Abasenateri bahari. Iyo nta mukandida mu biyamamaza ku mwanya w’abagize Biro ugize amajwi ya ngombwa, itora risubirwamo.
Mu gihe ubwiganze burunduye bw’amajwi butabonetse ku nshuro ya kabiri, urushije abandi amajwi aba atowe.
Umwanya wa Perezida wa Sena urakomeye
Ingingo ya 105 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda igena ko iyo Perezida wa Repubulika atagishoboye gukomeza inshingano ku mpamvu zitandukanye, byemejwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, asimburwa by’agateganyo na Perezida wa Sena.
Iyo na we ataboneka asimburwa na Perezida w’Umutwe w‟Abadepite. Iyo abo bombi batabonetse, imirimo ya Perezida wa Repubulika ikorwa by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe.
Senateri Dr Kalinda ni muntu ki?
Dr Kalinda François Xavier yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe. Afite impamyabushobozi y’Ikirenga, PhD, mu by’amategeko y’ubucuruzi yakuye muri Strasbourg mu Bufaransa.
Icyiciro cya mbere n’icya kabiri yabyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda naho Master’s yayikuye muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada.
Uyu mugabo kandi yari umwe mu bagize urwego rwa Kaminuza rushinzwe imyigire n’imyigishirize. Mu mirimo ye, yakunze kwigisha, aho yamaze imyaka myinshi ari umurezi muri Kaminuza y’u Rwanda, yanagiye abera umuyobozi mu ishami ry’amategeko.
Mu 2015 Kalinda yatorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, asimbuye Depite Céléstin Kabahizi weguye.













Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!