Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, nyuma yo kurahirira kwinjira muri izo nshingano kuri uyu wa 26 Nzeri 2024.
Dr Kalinda yagaragaje ko yishimira ibyo Sena y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu ishize yagezeho nubwo yayigezemo asimbuye Dr. Iyamuremye Augustin wayiyoboraga mu 2023.
Ati “Iyi manda turangije nayitangiriye hagati yenda kugera ku musozo, nkaba narishimiye gukorana n’abo nasanzemo kuko baramfashije kurushaho gusobanukirwa imikorere ya sena hakaba hari byinshi twagezeho.”
Ku birebana n’inshingano za Sena, muri manda y’imyaka itanu ishize, Sena yakomeje kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo mu bikorwa yakoze bijyanye n’inshingano zayo.
Ku birebana no gusuzuma no gutora amategeko hatowe Itegeko Nshinga rimwe, amategeko ngenga arindwi n’amategeko asanzwe 18.
Habaye kandi ibikorwa bitandukanye birimo ibya za Komisiyo zihoraho 43, kugezwaho gahunda za guverinoma inshuro 14, kungurana ibitekerezo muri komisiyo, kubaza mu magambo inshuro enye no gusuzuma raporo y’inzego ziteganywa n’amategeko.
Dr Kalinda yashimye Umukuru w’Igihugu wongeye kumugirira icyizere cyo kugaruka muri Sena ashimangira ko azashyira imbere ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’inzego.
Ati “Muri iyi manda nshya ndishimye ko Perezida wa Repubulika yongeye kungirira icyizere nkaba mu byo nzashyira imbere ari ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’inzego. Kugisha inama no kujya inama, gutega amatwi ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage kuko n’icyo ibereyeho kugira ngo igire uruhare rukomeye mu gukemura bimwe mu bibazo byugarije igihugu cyacu.”
Ku birebana no kwegera abaturage, Dr Kalinda yashimangiye ko kuri ubu hari inzira zinyuranye zishobora gukoreshwa hakusanywa ibitekerezo birimo kwegera abaturga aho bari ngo ibibazo byabo bishakirwe umuti.
Ati “Hari uburyo bwinshi bwo kugera ku baturage busanzwe buri no mu mikorere ya Sena. Hari ukubasanga aho bari tukaganira, tukumva ibyifuzo byabo bakatubwira ibibazo bafite tukagaruka tukabiganiraho tukajya inama y’uburyo byakemuka. Hari ubundi buryo bw’ikoranabuhanga dushobora gukoresha, hari ubwo dukoresha inama nyunguranabitekerezo kugira ngo dushake ibindi bitekerezo no kubandi bose twumve uburyo byarushaho gukemuka.”
Yashimangiye ko kandi Sena ifite inshingano zo gukora ubushakashatsi ku bibazo biba byagaragaye kugira ngo ijye inama z’uko byakemurwa.
Yasabye Abasenateri bagenzi be uko ari 25 bagiye gufatanya muri iyi manda, guharanira ko mu byo bakora, umuturage aba ku isonga ndetse bakarangwa n’ubufatanye n’ubwumvikane.
Ati “Icyo nsaba Abasenateri dutangiranye iyi manda nshya ni ubufatanye, ubwubahane n’ubwumvikana nk’aba mbasaba gukora dushyize imbere inyungu z’umuturage, izacu zikaza nyuma.”
Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 barimo abagore 14 bangana na 53,9% n’abagabo 12 bangana na 46,1%. Ni ubwa mbere muri uyu mutwe hagaragayemo abagore benshi ugeranyije n’abagabo kuko icyuye igihe yari igizwe n’abagore bangana na 35%.
Ubusanzwe Sena ifite inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’amahama remezo, Gusuzuma no gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Kugenzura imikorere y’imitwe ya Politiki ndetse no gutanga ibitekerezo ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta.
Dr. Kalinda azayobora Sena afatanyije na Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Amb. Solina Nyirahabimana na Mukabaramba Alvera wongeye gutorerwa umwanya wa Visi Perezida ushinzwe imari n’abakozi.
Abasenateri barahiye ni 20 kuko harimo batandatu basanzwemo kuko manda yabo izarangira umwaka utaha.
Abo ni Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Twahirwa André na Kanziza Epiphanie bashyizweho na Perezida Kagame mu 2020, na Senateri Mugisha Alexis na Mukakarangwa Clotilde batowe n’Ihuriro ry’imitwe ya politike yemewe na bo mu 2020.
Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!