00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Jim Yong Kim yagizwe Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kaminuza ya Butaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ugushyingo 2022 saa 01:57
Yasuwe :

Dr. Jim Yong Kim yagizwe Umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza y’Ubuvuzi bw’ibanze ya Butaro, University of Global Health Equity (UGHE) asimbuye Dr Paul Farmer witabye Imana muri Gashyantare 2022.

Dr. Jim Yong Kim yari inshuti ikomeye ya Dr Paul Farmer ndetse niwe bafatanyije gushinga umuryango Partners In Health (Inshuti mu Buzima) mu mwaka wa 1987.

Itangazo ryashyizwe hanze na Partners In Health ireberera UGHE, Umuyobozi w’uwo muryango Dr. Sheila Davis yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba bagiye kugira Jim nk’Umuyobozi w"icyubahiro.

Ati “Ni amahirwe akomeye kuba tugiye gukorana na Jim. Asobanukiwe neza iriya Kaminuza, azi kuyobora kandi azi neza indangagaciro za Partners In Health na Kaminuza y’Ubuvuzi ya Butaro kuko ari umwe mu bagize uruhare mu kuzishyiraho.”

Dr. Jim Yong Kim yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba asimbuye inshuti ye Dr Paul Farmer uherutse kwitaba Imana, bamenyanye guhera mu myaka 40 ishize.

Ati “Muri iki gihe cy’akababaro ko kubura inshuti yanjye akaba n’umuvandimwe twari tumaranye imyaka 40 ari we Dr Paul Farmer, nishimiye guhabwa inshingano yakoranye umutima ukunze. Ndajwe ishinga no gufasha ishuri, abakozi n’abanyeshuri bacu mu rugamba rwo guha ubufasha ababukeneye cyane.”

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya UGHE, Lesley King yavuze ko ari amahirwe akomeye kuri iyo kaminuza kuba Dr Kim yemeye kuyibera umuyobozi.

Dr. Jim Yong Kim ni umuganga w’umwuga n’umushakashatsi mu buvuzi, uburezi no kwita ku buvuzi bw’abafite amikoro make. Ni umuyobozi wungirije wa Global Infrastructure Partners, ikigega kigamije gushora imari mu bikorwa remezo bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Guhera mu 2012 kugeza mu 2019 yabaye Perezida wa Banki y’Isi mu gihe kuva mu 2009 kugeza mu 2012 yari Perezida wa Dartmouth College, Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuva mu 2003 kugeza 2005, Dr Kim yari Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) rishinzwe kurwanya SIDA.

Kaminuza y’Ubuvuzi ya Butaro yatangijwe mu 2015 ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, ku nkunga y’Umuryango Bill & Melinda Gates Foundation na Cummings Foundation.

Icyicaro cy’iyi Kaminuza i Butaro cyatashywe mu 2019, ikaba yigisha abanyeshuri bitegura kuvamo abaganga bafasha kugeza ubuvuzi mu bice bya kure bigoranye kubugezamo.

Abanyeshuri biga muri iyo Kaminuza baterwa inkunga kugira ngo babashe kwiga mu buryo bugezweho bubafasha guhangana n’ibibazo byugarije Isi.

UGHE kandi iri mu birometero bike uvuye ku bitaro bya Butaro nabyo biterwa inkunga na Paternes in Health.

Mu kwezi gushize, hatangiwe gutanga buruse zihariye mu rwego rwo kwibuka uruhare rwa Dr Paul Farmer biteganyijwe ko izafasha abanyeshuri 3000 mu myaka 25 iri imbere.

Abanyeshuri bazajya batoranywa muri iyi gahunda bazajya bishyurirwa amafaranga y’ishuri, ayo kubatunga n’ibindi.

UGHE itanga amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi rusange ndetse n’amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Dr. Jim Yong Kim asanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa Partners In Health
Dr Kim (iburyo) yari inshuti ikomeye Dr Farmer (ibumoso)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .