Ibaruwa y’ubwegure bwe yayandikiye Abasenateri amenyesha abarimo Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022.
Dr Iyamurenye yavuze ko yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa Sena no ku Busenateri kubera impamvu z’uburwayi akaba akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2022 nibwo Inteko Rusange ya Sena yagejejweho uko kwegura, yemeza bidasubirwaho ko Perezida wa Sena avuye burundu mu mirimo ye.
Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, niwe wayoboye iyi Nteko Rusange, atangira yibutsa ibyo Itegeko rigenga imikorere ya Sena riteganya ko iyo Perezida wa Sena yeguye ku mirimo ye
Itegeko rigena Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ni we ugomba kuba ayoboye imirimo ya Sena mu gihe hategerejwe ko hatorwa undi Perezida wa Sena mushya.
Nka Dr Iyamurenye kuko ari mu Basenateri bashyirewaho na Perezida wa Repubulika, ni ko bizagenda mu gushyiraho umusimbura muri Sena ariko ibijyanye na Perezida wa Sena we hazabaho amatora yo kureba ushobora kujya kuri uwo mwanya muri 26 bagize Sena.
Imbamutima za Dr Iyamurenye
Dr Iyamurenye yashimiye abo bakoranaga muri Biro ya Sena ku buryo bakiriye ubwegure bwe ku mirimo y’ubuyobozi bwa Sena ndetse no kuba Umusenateri.
Yabwiye Abasenateri ko amaze igihe arwaye indwara itandura ndetse n’izindi ziyuririraho.
Ati "Abanyarwanda bati ujya gukira indwara arayirata ariko murabizi habaho ibanga, ni irya muganga, no kubera icyubahiro umuntu aba afitiye umuryango n’abandi bantu. Nk’umunyapolitiki ntabwo nabahisha ko maze igihe ndwaye indwara itandura ndetse n’izindi ngorane zuririyeho bikaba bituma maze igihe mfite imbogamizi mu mirimo ya buri munsi."
Dr Iyamurenye yavuze ko abaganga bo mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ndetse n’ibya Kanombe bamwitayeho baramuvura, bakaba banakomeje kumuvura.
Ati "Icyo mwantoreye ni ukugira ngo nteze imbere Sena, ntabwo mwantoye kugira ngo njye nyiyobora ndi mu gitanda cyangwa ntabasha kurira ariya ma escaliers.”
Yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye mu nshingano zitandukanye yagiye amuha anashimira Abasenateri bagiye bakorana nawe kugeza uyu munsi.
Senateri Nyirasafari yamushimiye uruhare yagize mu iterambere rya Sena.
Abasenateri bamushimiye
Senateri Umuhire Adrie yashimye Dr Iyamurenye uburyo yakoranye neza na bagenzi be, cyane nkawe bagiye bakorana bya hafi binyuze mu bujyanama yagiye atanga.
Ati "Nkaba ngira ngo mvuge ko impamvu yatanze y’uburwayi yumvikana. Icyo tumwifuriza ni ugukira, akivuza agakira."
Senateri Mukabaramba Alvera nawe yamushimiye nk’umuntu bakoranye bya hafi mu buyobozi bwa Biro ya Sena.
Ati "Ndamushimira inararibonye yagaragaje mu kuyobora inzego zose za Sena. Ndagira ngo Perezida wa Sena, tukwifurize gukira neza kandi Imana ibibafashemo."
Senateri Nkusi Juvenal we yashimie icyemezo Dr Iyamurenye yafashe avuga ko ari ku nyungu z’igihugu no ku nyungu z’urwego yayoboraga.
Ati "Ni umugabo uzi gufata ibyemezo kandi akamenya igihe cya nyacyo cyo kubifata. Ikindi ni umugabo ukunda igihugu."
Senateri Dushimimana Lambert yagize ati "Yatuyoboye neza ndetse ashyiramo n’ububyeyi, ubuhanga, inararibonye ndetse n’ububyeyi. Ngira ngo inama za kibyeyi ndetse n’inararibonye bye byagiye bidufasha cyane mu nshingano zacu. Inama yatugiriye tuzakomeza kuzubakiraho."
Mu basenateri 25 bari bitabiriye iyi Nteko Rusange Idasanzwe, bose batoye bemeza ko Dr Iyamurenye Augustin avuye burundu ku mwanya wa Perezida wa Sena y’u Rwanda.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!