00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Habumugisha yatanze ikiganiro nk’inzobere mu nama yahuje Abaganga bo muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 September 2022 saa 01:18
Yasuwe :

Umushoramari w’Umunyarwanda akaba n’umuhanga mu by’ubuvuzi, Dr Habumugisha Francis yatumiwe mu nama y’Umuryango uhuriza hamwe amashuri y’ubuganga yo muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo hagati n’iy’Amajyepfo, ECSACON ndetse atanga ikiganiro cyagarutse ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi z’ubuganga n’ububyaza.

Iyi nama itegurwa izwi nka ‘Scientific Conference’, iba buri myaka ibiri igahuriza hamwe inzobere mu buvuzi ziturutse mu bihugu binyamuryango bya ECSA birimo, u Rwanda, Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Seychelles, Uganda n’ibindi.

Iy’uy’umwaka yatangiye kuwa 13 Nzeri 2022 i Manzini muri eStwatini. Ku munsi wa mbere yafunguwe na Minisitiri w’Intebe wungirije w’iki gihugu, Themba MASUKU, abayitabiriye batangira barebera hamwe uko serivisi z’ubuvuzi zarushaho kunozwa no gutezwa imbere mu bihugu bigize ECSA.

Dr Francis Habumugisha ari mu batanze ikiganiro muri iyi nama, aho yagarutse ku ikoreshwa rya inovasiyo ni ikoranabuhanga hagamijwe gukemura ibibazo n’imbogamizi bikigaragara muri serivisi z’ubuvuzi n’ububyaza.

Yagaragaje ko imwe mu mbogamizi amashuri yigisha ubuganga n’ububyaza muri Afurika afite ari uko usanga amasomo atanga yibanda ku magambo gusa ibijyanye n’ubumenyi ngiro bikaba bike.

Dr Habumugisha yavuze ko muri iki gihe umubare w’abatunze Smartphones uri kugenda wiyongera muri Afurika, inzego z’ubuzima zikwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe zishyira uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abantu kubona amakuru bakeneye.

Yifashishije urugero rw’urubuga ‘Muganga Online’ yatangije, Dr Habumugisha yavuze ko imbuga z’ikoranabuhanga zishobora gufasha abantu kubona amakuru ajyanye n’ubuzima ubundi bajyaga babona bagannye ibigo nderabuzima.

Dr Habumugisha yasabwe gutanga iki kiganiro nk’umwe mu bagiye bashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bugamije gutanga ibisubizo muri serivisi z’ubuvuzi.

Mu byo yakoze harimo gushinga ikigo cyitwa Goodrich Life Care gitanga ubuvuzi bushingiye ku mirire, reflexology na Hydrotherapy. Uretse ibi yashinze Goodrich TV itanga inama n’amakuru ajyanye n’ubuzima ndetse n’urubuga ruzwi nka ‘Muganga Online’.

Abenshi mu bayobozi bari bitabiriye iyi nama bavuye mu bihugu 16 ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorana na ECSACON baganiriye na Dr. Francis uko "Muganga Online’ yakoreshwa mu bihugu byabo.

Iyi nama yasojwe na Minisitiri w’Ubuzima muri eSwatini, Lizzy Nkosi.

Abitabiriye iyi nama barebeye hamwe uko serivisi z'ubuganga n'ububyaza zarushaho gutezwa imbere
Iyi nama yitabiriwe n'abaganga bavuye hirya no hino muri Afurika
Abahanga mu mbyino gakondo zo muri eSwatini basusurukije abitabiriye iyi nama
Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yitabiriye iyi nama akoresheje ikoranabuhanga
Dr Habumugisha yatanze ikiganiro nk’inzobere mu nama yahuje Abaganga bo muri Afurika
Abitabiriye iyi nama bafashe ifoto y'urwibutso
Benshi bashimye uburyo bw'ikoranabuhanga bwatangijwe na Dr Francis Habumugisha mu kunoza serivisi z'ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .