Dr Habumugisha washakishwaga n’ubutabera yishyikirije RIB

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukuboza 2019 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yemeje ko Dr. Francis Habumugisha washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda, yagarutse mu gihugu ndetse yishyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Dr Habumugisha aherutse kwigaragaza ku mbuga nkoranya mbaga ari i Paris mu Bufaransa, nyuma y’ibindi bihugu bitandukanye yari amaze kunyuramo.

Uyu mushoramari akaba na nyiri Goodrich TV, yashakishwaga n’Ubushinjacyaha kugira ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruheruka gutegeka ko aburana afunzwe kubera icyaha akekwaho cyo gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane.

Ku wa 23 Nzeri nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Dr Francis Habumugisha, atanze ingwate.

Hashingiwe ku kuba yarakurikiranwe amezi abiri mbere yo gutabwa muri yombi kandi ntabangamire iperereza, ndetse yatanze abishingizi urukiko rusanga ari abantu bazwi kandi b’inyangamugayo, hakiyongeraho kuba icyaha akurikiranweho kitamufungisha igifungo kirenze imyaka itanu.

Irekurwa rya Dr Francis Habumugisha atanze ingwate ntabwo ryashimishije Ubushinjacyaha, buhita bujurira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeza ko Ubujurire bufite ishingiro, rwemeza ko akurikiranywa afunzwe, bityo ko agomba guhita afatwa.

Gusa uyu mugabo akirekurwa yahise ava mu gihugu, ku buryo Ubushinjacyaha bwavuze ko bwamubuze ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’urukiko.

Ku wa 5 Ukuboza 2019 abinyujije ku Twitter, Dr Habumugisha yagaragaje ko ari mu gihugu cy’u Bufaransa, ku ifoto imugaragaza ku kibuga cy’indege cya Paris.

Abantu batandukanye na bo banyuze kuri Twitter batangiye kwibaza uburyo umuntu ushakishwa n’ubutabera yasohotse igihugu akanigaragaza nk’aho ntacyabaye.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yaje kuvuga ko uwo mugabo yanyuze mu nzira zitemewe kuko ari ku rutonde rw’abatemerewe gusohoka mu gihugu.

Yagize ati “Urukiko rwategetse ko Habumugisha afungwa by’agateganyo. Ari ku rutonde rw’abinjira n’abasohoka batemerewe gusohoka. Yasohotse igihugu anyuze mu nzira za Panya. Yarahunze, igihe n’igihe azagezwa imbere y’ubutabera.”

Kuri uyu wa Kane nibwo Minisitiri Busingye yatangaje kuri Twitter ko Habumugisha “yagarutse mu gihugu mu ijoro ryahise, ahita yishyikiriza RIB. Ubutabera bugomba gukora akazi kabwo.”

Ingingo ya 212 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo mu 2013, iteganya ko iyo ukurikiranyweho icyaha atashoboye gufatwa kuko yihishe cyangwa yatorotse ubutabera, yaba ari mu Rwanda cyangwa se mu mahanga, Ubushinjacyaha bumukorera dosiye bukayishyikiriza Urukiko rubifitiye ububasha n’ubwo yaba atarabajijwe.

Urukiko ruca urubanza rushingiye ku myanzuro y’Ubushinjacyaha yonyine.

Dr Habumugisha mbere yo kurekurwa by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .