00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Gashumba yashyikirije Perezida wa Iceland impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 16 Ugushyingo 2022 saa 02:32
Yasuwe :

Ambasaderi Dr Diane Gashumba yashyikirije Perezida Guðni Thorlacius Jóhannesson, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Iceland.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022 mu rugo rwa Perezida wa Iceland.

Perezida Jóhannesson wa Iceland yashimye uburyo Perezida Kagame yabashije guha abagore amahirwe angana n’ay’abagabo, ndetse no guharanira imibereho myiza y’abaturage, avuga ko icyo cyerekezo bagihuriyeho cyane cyane kumva ko uburinganire ku mahirwe y’igihugu ari uburenganzira bw’ibanze..

Ati "Ni ukubishyira mu ngiro, ntibibe amagambo gusa."

Ambasaderi Gashumba yagejeje kuri Perezida Jóhannesson intashyo za Perezida Paul Kagame.

Yagarutse kuri politike y’u Rwanda yo gushyira umuturage ku isonga no guharanira imibereho myiza kuri buri wese, ntawe uhejwe.

Yagarutse kandi ku biganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye na mugenzi we wa Iceland ubwo bahuraga muri Kamena uyu mwaka, bakaganira uko bakongera ubufatanye bw’ibihugu byombi, haba mu guteza imbere ubukerarugendo, kongera ubuhahirane, ubworozi bw’amafi buteye imbere, uburezi n’ibindi.

Ibyo byakurikiwe no gusinyana amasezerano ku itariki muri Nzeri 2022 y’ubufatanye hagati ya Iceland n’u Rwanda, buzibanda ku byagirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi.

Nyuma y’iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Reykjavik , Amb. Gashumba yahuye n’abayobozi batandukanye muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iceland, Ubuyobozi bwa kaminuza ya Iceland, baganira ku mahirwe u Rwanda rutanga ku bashoramari ndetse no ku buryo ibihugu byombi byafatanya mu guteza imbere ubuhahirane.

Biteganyijwe kandi ko Amb. Gashumba azahura n’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Iceland.

Ambasaderi Gashumba afite icyicaro muri Suède akaba areberera inyungu z’u Rwanda no mu bihugu biherereye mu Majyaruguru y’u Burayi birimo Danemark, Norvège, Finland, Iceland na Sweden.

Ambasaderi Dr Diane Gashumba yashyikirije Perezida wa Iceland, Guðni Thorlacius Jóhannesson, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .